Uganda: Pasitoro afunzwe azira gutwara umugore w’undi mugabo

Pasitoro Amos Betungula wo mu itorero ry’ubwiyunge mu gace ka Mengo yatawe muri yombi na Polisi yo muri icyo gihugu azira gutwara umugore wari umuyoboke mu itorero rye.

Uyu mugore witwa Peace Kiconco ngo yari asanzwe ari umuyoboke w’iri torero, nyuma ngo pasitoro Amos Betungula aza kumusezeranya ko nakomeza kwitwara neza mu masengesho azamugira pasitoro nawe akajya amufasha mu murimo wo kubwiriza.

Peace Kiconco yari asanzwe ari umugore w’umugabo witwa Reuben bashyingiranywe mu mwaka wa 2009, kandi bafitanye abana babiri.

Mu gihe kigera ku mezi 6 uyu mugore yari amaze ari umuyoboke w’iri torero, ngo yagiye agaragaza ubucuti budasanzwe n’uyu mu pasitoro, waje no ku musaba kwimuka mu rugo rwe akaza kuba hafi y’urusengero bakaba ngo bateguraga ubukwe mu minsi mike.

Pasitoro Amos Betungula n'umugore yatwaye Peace Kiconco.
Pasitoro Amos Betungula n’umugore yatwaye Peace Kiconco.

Uyu mupasitoro ngo yabwiraga uyu mugore ko yashatse mu buryo bwa kidayimoni, ko ndetse ngo n’umugabo we ari umudayimoni, akaba yaranamusabaga ko yaziyibagiza ko yabyaye maze ngo bagatangira ubuzima bushya.

Umugore ngo yaje kwimuka iwe, ndetse animukana bimwe mu bikoresho by’umugabo we, maze yigira kwibera hafi y’urusengero aho pasitoro yari yamukodeshereje inzu, ari naho polisi yasanze uyu mupasitoro aryamanye n’uyu mugore ikamuta muri yombi.

Umugore we avuga ko bashyingiranywe kuko hari umushinga bashakaga gushyira mu bikorwa kandi ngo bikaba byarasabaga ko baba barasezeranye, ariko ko atamukundaga na gato ko ahubwo yikundira uwo mu pasitoro byabuze urugero.

Polisi iri gusohora ibikoresho bya Reuben Mwebesa umugore yazanye kwa Pasitoro.
Polisi iri gusohora ibikoresho bya Reuben Mwebesa umugore yazanye kwa Pasitoro.

Peace Kiconco kandi anavuga ko mu bana babiri umugabo we avuga ko bafitanye, umwe muri abo bana atari uw’uwo mugabo, ko yamubyaranye n’undi mugabo.

Uyu mu pasitoro ngo yatangaje ko akunda cyane uyu mugore ko ndetse ngo yiteguye no gushyingiranwa nawe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngirango ikya ngoombwa nukunva amagaambo ava muri aba bayobozi paana kwiigaana ibyo bakora. naho ubundi Imaana Itugirirre imbabazi

yosefu yanditse ku itariki ya: 19-01-2013  →  Musubize

Dukomeje kubashimira cyane ubwitange mugira mudushakira amakuru y’ibirimo kubera ku isi, Imana ihire umwete wanyu. Ibi binyibukije na none amakuru mwatugejejeho yavugaga ko hari umupadiri watorokanye umugore w’abandi. Murabona ko(nubwo atari bose) abapasitoro n’abapadiri cyangwa abandi bayobozi b’amadini barundanya abayoboke ariko bafite undi mugambi utavuye ku Mana; Ifaranga, icyubahiro, ubusambanyi......Reka ushaka Imana wese ayishakire ku giti cye asoma Ijambo ry’Imana(Bibiliya) ,yiyoroheje, afite umwete, Umwuka Wera azamuyobora mu Ukuri kose, aho kuragiza agakiza k’umutima wawe umuyobozi w’idini kandi nawe yarinaniwe."Impumyi irandase indi zose zigwa mu rwobo"

Eliya wa 3 yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

uwomu pasitoro nuwirihe dini koko?IMANA YARAGOWE ubwonawe abwiriza abantu kuva mubyaha ??

senga yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

mureke pastoro arye ebana wana

murangwa yanditse ku itariki ya: 13-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka