Uganda: Kaminuza yahagaritse amasomo izira ko icyo gihugu gishaka guhana ababana bahuje ibitsina

Abanyeshuri bagera kuri 200 bigaga muri kaminuza ya Victoria muri Uganda bari mu gihirahiro nyuma yuko ikigo nterankunga cyo mu bwongereza kigaragaje ko kitakibafashije kubera ko Leta ya Uganda irimo kwiga ku itegeko rihana abantu babana bahuje ibitsina.

Ngo ubufasha kaminuza ya Buckingham University yo mu bwongereza babaye bahagaritse ubufatanye na Victoria University yo muri Uganda kubera ko inteko ishinga amategeko ya Uganda ishobora gutora itegeko rihana abantu babana bahuje ibitsina.

Kuba Uganda ishaka guhana ababana nahuje ibitsina byatumye Victoria University ihagarikirwa inkunga amasomo arahagarara.
Kuba Uganda ishaka guhana ababana nahuje ibitsina byatumye Victoria University ihagarikirwa inkunga amasomo arahagarara.

Ibi byatumye abanyeshuri biga muri iryo shuri bahangayikishwa n’ejo hazaza habo dore ko abenshi ari abatishoboye. Kuri ubu amasomo yabaye ahagaze muri iyo kaminuza; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Daily Monitor cyandikirwa muri Uganda.

Umushinga w’itegeko rihana ababana bahuje ibitsina muri Uganda ntirivugwaho rumwe mu gihugu cya Uganda kuko hari abemeza ko ribangamira uburenganzira bwa muntu. Mu gihe abarishyigikiye bo bemeza ko kubana n’uwo muhuje igitsina ari ikizira mu muco w’abanya Uganda ndetse n’abanyafurika muri rusange.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabashyigikiye ntampanvu yokutubanga mira abantu bose namahitamo yabo

kazungu yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka