Ubuyobozi bwaribeshye bwishyuza Mandela amazi n’umuriro

Umujyi wa Johannesburg wasabye imbabazi uwabaye Prezida w’Afurika y’Epfo, Nelson Mandela nyuma yo kumwihanangiriza mu nyandiko ko bazamufungira amazi n’umuriro kubera inyemezabuguzi zitishyuwe, byabaye biturutse kwibeshya ku muntu bitiranwa.

Ubuyobozi bw’umujyi buvuga ko bibabaje cyane kuba bwarohereje inyandiko intwari y’Afurika y’Epfo yarwanyije ivangura rishingiye ku ruhu (Apartheid) kandi amaze igihe kirenga amezi abiri arembwe kubera uburwayi rw’ibihaha.

Umuvugizi w’Umujyi wa Johannesburg yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko iryo kosa ryatewe n’uko umwirondoro na nimero ya konti byanditse ku nyandiko bamushyikirije ari ubw’uwundi mukiriya utuye muri Quartier baturanye.

Iyo baruwa yasohotse tariki 01/08/2013 isaba ko hishyurwa amafaranga hafi 6.500 by’amarandi (amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo) mu minsi 15 irayoba yoherezwa kwa Nelson Mandela wabaye Prezida kandi ari undi muntu bitiranwa.

Ikosa nk’iri ryabaye no mu kwezi gushize aho ubuyobozi bw’Umujyi wa Johannesburg bwohereje inyemezabuguzi ya miliyoni 3.5 z’amarandi ku biro ry’Ishyaka rya ANC, Nelson Mandela yabereye umuyobozi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka