U Rwanda ruzakira inama za BAD zizabera i Kigali mu 2014
Mu isozwa ry’inama ngaruka mwaka za Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) zari zimaze iminsi itanu zibera Marrakech, muri Maroc zasojwe tariki 31/05/2013 hemejwe ko inama nk’izo z’umwaka utaha zizabera i Kigali tariki 19-23/05/2014.
Abayobozi ba BAD baserukiwe na perezida wa BAD, Dr Kaberuka Donald ukomoka mu Rwanda, bari bamaze iminsi itanu bungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zijyanye n’iterambere ry’umugabane w’Africa, banemeza raporo z’umwaka wa 2012, ndetse banafata gahunda za BAD mu bihe biri imbere.
Nyuma y’u Rwanda ruzatangira kwakira inama za BAD muri Gicurasi 2014, hazakurikiraho Côte d’Ivoire, izakira inama za BAD guhera 25-29 Gicurasi 2015 zikabera Abidjan, naho Zambia ikazakira inama za BAD zizabera Lusaka guhera tariki ya 23 kugeza kuya 27 Gicurasi 2016.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|