Tunisie: Abashomeri bakomeje imyigaragambyo

Kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Leta ya Tunisiya iyobowe na Moncef Marzouki, ni imyigaragambyo y’abaturage b’icyo gihugu bavuga ko bakeneye akazi kandi ntagahari, ubu umubare wabo ukaba ukomeza kwiyongera.

Perezida Moncef Marzouki nawe yemera ko abo baturage bafite ishingiro ngo kuko demokarasi itagaburirira abaturage bayo bashonje ntacyo iba ikora; nk’uko yabitangarije Jeune Arique dukesha iyi nkuru.

Abigaragambya bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abashomeri bavuga ko ibibazo byabo bitumvikana, cyane cyane nko mu ntara ya Kasserine, aho ku bantu ibihumbi 235, abagera kuri 20% bose ari abatagira akazi.

Abashomeri bo muri Tuniziya mu myigaragambyo.
Abashomeri bo muri Tuniziya mu myigaragambyo.

Imibare y’abashomeri muri icyo gihugu yiyongeraho abantu basaga ibihumbi 60 barangiza amasomo ya kaminuza buri mwaka, naho ubu ababarurwa bakaba ari ibihumbi 700.

Ubushomeri bukabije, ruswa, ubusumbane mu baturage n’ivangura ry’uturere ari bimwe mu byatumye ubutegetsi bwa Mohamed Zine El Abidine ben Ali buhirikwa bugasimburwa n’uburiho ubu.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka