Tanzaniya: Abaminisitiri batandatu basezerewe bazira imicungire mibi y’umutungo wa Leta

Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Mulisho Kikwete, kuri uyu wa Gatanu yavuguruye Guverinoma, aho yasezereye abaminisitiri batandatu bazira kunyereza umutungo wa Leta no kurya ruswa.

Abaminisitiri birukanwe muri Guverinoma nyuma yo gutungwa agatoki na raporo y’Ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, yagaragaje imicungire mibi y’umutungo wa Leta yakozwe muri minisiteri zirindwi, nk’uko BB yabitangaje.

Abasezerewe ni uwayoboraga Minisitiri w’Imari, Minisitiri w’Umutungo kamere, Minisitiri w’Ubukerarugendo, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Minisitiri wo gutwara Abantu n’Ibintu na Minisitiri w’Ubuzima.

Nyuma y’iryo vugurura, Umukuru w’igihugu wa Tanzaniya yatangarije abanyamukuru ko imicungire mibi y’umutungo wa Leta itazaza iryozwa abaminisitiri gusa, ko n’abakoranaga nabo bose bazajya babyishyuzwa.

Yagize ati: “Ntibihagije ko Minisitiri wenyine aryozwa amakosa yakozwe, uburyo bushyashya ni uko n’abantu bose bagizemo uruhare bazazakurikiranwa”.

U Rwanda n’u Burundi bishobora kubyungukiramo

Urugamba rwo kurwanya ruswa rwatangijwe na Perezida wa Tanzaniya, rushobora kuzatanga umusaruro mwiza mu bihugu bigize aka karere bikoresha icyambu cya Dar-es Salaam, cyane cyane u Rwanda n’u Burundi.

Amananiza agamije kwaka ruswa atera gutinda kw’ibicuruzwa kugera ku isoko n’amafaranga atangwa kuri ruswa yongerwa ku kiguzi k’ibicuruzwa, biri mu bituma ibicuruzwa muri ibi bihugu bibiri bikomeza guhenda.

Raporo yiswe “The State Report 2011” yasohotse tariki ya 04/03/2012, igaragaza uko ibihugu bihagaze muri aka karere mu gukuraho inzitizi ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa, yashyize Tanzaniya ku mwanya wa nyuma bitewe n’impamvu nyinshi harimo na ruswa isabwa amakamyo mu nzira igatuma ibicuruzwa bihenda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka