Tanzaniya: Abagore 12 bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa guhohotera abana

Abagore 12 bitabye urukiko mu majyaruguru ya Tanzaniya, bashinjwa ihohoterwa ryakorewe abana, aho baregwa kuba baragize uruhare mu muhango wo gukata ibice by’ibitsina by’abana b’abakobwa.

Urubuga rwa interineti rwa BBC rwanditse ko abo bagore bose harimo n’ababyeyi babo bana bahakanye ibyo baregwa. Abo bana bakaswe ibice by’ibitsina bamwe muribo ngo bafite imyaka 3 bakaba baravuwe n’abaganga.

Nubwo iyi mico ngo isanzwe mu bindi bice bya Tanzania, ngo ntiyari imenyerewe mu ntara ya Kilimanjaro, aho abo bantu bafatiwe.

Umuco wo gukata ibice by’igitsina cy’abakobwa cyangwa abagore waciwe muri Tanzania mu mwaka w’i 1998. Ibyaha bibahamye, abo bagore bashobora gucibwa amande cyangwa igifungo cy’imyaka 5.

Urubanza rw’aba bagore bagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/12/2013, rwasubitswe kugeza kw’itariki ya 30 z’uku kwezi kw’ukuboza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka