Sénégal : Minisitiri w’Intebe yashyizeho Guverinoma

Nyuma y’umunsi gusa Abdoul Mbaye agizwe Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, tariki 04/04/2012 yahise atangaza amazina y’abaminisitiri 25 bagize Guverinoma bazakorana. Guverinoma icyuye igiye yari igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 41 n’abanyamabanga ba Leta 14.

Muri iyi Guverinoma nshya ya Sénégal icyamamare muri muzika Youssou Ndour bamugize Minisitiri w’Umuco. Youssou Ndour yashatse kwiyamamariza kuba perezida bikaza kurangira Komisiyo y’Amatora yanze kandidatire ye.

Kuba Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 25 ngo ntawe byatangaje kuko ari byo Perezida Macky Sall yari yarasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga. Muri iyo myanya, abo ku ruhande rwa Macky Sall n’abo bari bisunganye mu matora y’umukuru w’igihugu bihariye imyanya 10 kandi bakaba bafashe minisiteri z’ingenzi ; nk’uko africatime.com yabitangaje.

Abavugwa cyane Alioune Badara Cissé bahaye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Lieutenant Mbaye Ndiaye wahawe Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Aminata Touré, Ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri no kurinda ibrango by’igihugu. Izindi minisiteri bafashe ni Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’ingufu.

Muri iyi Guverinoma, Macky Sall yanahayemo imyanya amashyaka batavuga rumwe nk’ishyaka rya Moustapha Niasse riharanira ubumwe n’iterambere ryahawe imyanya itatu, Ishyaka rya gisosiyalisite rya Ousmane Tanor Dieng rihabwa imyanya ine.

Umukandida ku buperezida waviriyemo mu gice cya mbere afite 2%, Cheikh Bamba Dièye, na we agaragara muri guverinoma nka Minisitiri wo gutunganya ubutaka n’umusaruro w’imbere mu gihugu.

Niyonzima oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka