Polisi z’u Rwanda, Uganda, Burundi na Congo ziyemeje ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ubu bufatanye mu kurwanya ibyaha, aba bayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda ,
Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, babyumvikanyeho mu nama bahuriyemo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Werurwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iyi nama yari igamije gushimangira ubufatanye bwa Polisi z’ibi bihugu kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo ibyaha by’ubujura, icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha (CID) muri Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yavuze ko abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo biyemeje gufatanya, ku buryo nta muntu uzajya ukora icyaha mu gihugu kimwe ngo ahungire mu kindi.

Ibi bizashimangirwa n’uko abayobora Polisi mu duce twegereye imipaka bazajya bahanahana amakuru buri gihe kugira ngo habeho ubufatanye bufatika mu guhashya abo banyabyaha.

Abari mu nama kandi banishimiye ko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nacyo cyaje muri iyo nama, ubusanzwe ikaba yakorwaga n’u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu by'u Rwanda, Burundi, Uganda na Congo mu nama yabahurije i Kigali.
Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Uganda na Congo mu nama yabahurije i Kigali.

Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru General de Brigade Vital Awachango, we yavuze ko iyi nama y’abayobozi ba Polisi z’ibi bihugu bine, ari umwanya mwiza wo guhura bakaganira ku cyatumwa habaho umutekano usesuye muri ibi bihugu.

Uretse ubufatanye mu kurwanya ibyaha muri rusange, iyi nama yanarebeye hamwe uburyo hanabaho imikoranire myiza yatuma nta mitwe yitwaje intwaro ishobora guhungabanya umutekano wa kimwe muri ibi bihugu.

Inama yindi nk’iyi ihuje abayobozi ba Polisi z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biteganyijwe ko izabera i Goma muri Kongo mu minsi iri imbere.

Abayobozi ba Polisi bari bitabiriye iyi nama ni IGP Emmanuel Gasana, uyobora Polisi y’u Rwanda, General Kale Kayihura, uyobora Polisi ya Uganda, CPP Andre Ndayambaje, umuyobozi wa Polisi y’u Burundi na General Ngashi Raus, umuyobozi wungirije wa Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ayo masezerano ni meza cyane ku bihugu byacu azagabanya ibyaha ndetse nababikoraga bakirukira ahandi bizajya byoroha kubafata bakagezwa imbere y’ubutabera.

Gahire yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

umutekano ni inkingi ya mwamba mu bikorwa byo se kandi ku isi hise. reka turebe twizere ko ibyaha byakaorwaga biza kugabanuka kuko mbona akarere kose kabigizemo uruhare

inda yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

umutekano ni inkingi ya mwamba kandi ukaba na base muri buri kimwe cyose gikorwa mu gihugu, reka turebe ko ubu bufatanye hari icyo buzatugezaho ubwo abayobozi bacu babihagurukiye

zigama yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

erega hari ibintu bavandimwe tugomba kwemeranya ko ntabufatanye ntaho twagera, ubufatnye bw’ibi bihugu dutuye kuko byamaze kugaragarga ko kwigira aricyo gisubizo kuri mwene muntu kubyo akeneye byose, kandi turashoboye, ibi bigaragarir kuri polisi yacu , ubu urebye ikigero cy’ibyaha tariho mu myaka ibiri ishize cyaragabanutse cyane

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka