Perezida wa Malawi yitabye Imana

Bingu wa Mutharika wari perezida wa Malawi yitabye Imana tariki 05/04/2012, azize indwara y’umutima; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Umukambwe y’imyaka 78, Bingu wa Mutharika, yajyanywe mu bitaro bya Lilongwe ku wa kane aribwo yahise yitaba Imana akihagera nk’uko bitangazwa n’ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters.

Umuyobozi w’igihugu iyo agize impamvu ituma avaho asimburwa n’umwungirije; nk’uko itegeko nshinga rya Malawi ribiteganya. Bivuze ko ugiye gusimbura Bingu wa Mutharika ari visi perezida, Joyce Banda.

Bingu wa Mutharika yitabye Imana mu gihe ubukungu bw’igihugu butari bwifashe neza, ndetse na Banki y’isi ikamushinja gukoresha nabi umutungo w’igihugu. Mu mezi ashize, abaturage bagaragaje kutishimira ubutegetsi bwa Bingu wa Mutharika kubera izamuka ry’ibiciro bakatunga agatoki ko yabigizemo uruhare.

Benson Msiska, umushoferi mu mujyi wa Lilongwe, avuga ko kuba perezida yitabye Imana hari ikigiye guhinduka mu bukungu bw’igihugu bakabasha kubona amavuta atwara imodoka nayo yabuze.

Mutharika yitabye Imana atarangije manda ye kandi yifuzaga kuzasimburwa n’umuvandimwe we Peter Mutharika yari yaramaze kwinjiza muri politiki kuko yari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Umujyi wa Lilongwe ahari ibitaro Perezida Mutharika yaguyemo bizengurutswe na police. Mbere yo kwitaba Imana, Perezida Mutharika yabanje kwandika urwandiko rwisegura ku baturage kubera ihungabana ry’ubukungu muri icyo gihugu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka