Perezida Joseph Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Joseph Kabila, kuwa gatatu tariki 18/04/2012, yashyizeho Minisitiri w’intebe witwa Augustin Matata Ponyo Mapon wari minisitiri w’imari muri Guverinoma icyuye igihe.

Augustin Matata asimbuye Adolphe Muzito weguye tariki 08/03/2012 nyuma yo gutorerwa kuba umudepite. Icyo gihe, Perezida wa RDC yari yashyizeho Louis Alphonse Koyagialo nka minisitiri w’intebe w’agateganyo.

Minisitiri w’Intebe Augustin Matata afite inshingano zo gutegura urutonde rw’abantu bazinjira mu ikipe ya Guverinoma akazarushyikiriza Perezida Joseph Kabila kugira ngo arwemeze.

Augustin Matata w’imyaka 47 y’amavuko ni inzobere muri politiki y’amafaranga n’igenamigambi yamenyekanye ubwo yinjira mu Guverinoma bwa mbere mu mwaka 2010 ashingwa minisiteri y’imari. Ashimwa n’Abanyekongo kuba yarabashije gutuma ifaranga rya Kongo rigarura agaciro.

Iyo Guverinoma iyobowe na Augustin Matata ije nyuma y’amatora yatsinzwe na Joseph Kabila mu mpera z’umwaka wa 2011, ariko yanenzwe n’amahanga kubera imvururu zayaranze.

Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo mu kwezi kwa gatatu ivuga ko inzego z’umutekano n’abasirikare bishe abantu 33 bakomeretsa abandi 88.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka