Perezida John Evans Atta Mills wa Ghana yitabye Imana

Professor John Evans Atta Mills wari Perezida wa Gahana yitabye Imana, kuri uyu wa Kabiri tariki 24/07/2012, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’iki gihugu ryabitangaje.

Iri tangazo ryagiraga riti: “N’umubabaro mwinshi turatangaza urupfu rutunguranye rwa Perezida wa Repubulika ya Gahana”.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Perezida Atta Mills wari ufite imyaka 68, yapfuye nyuma y’amasaha arembye, ariko nta bindi ku burwayi bwe bigeze batangaza.

Atta Mills yagiye kuri uyu mwanya tariki 03/01/2009, nyuma y’uko akanama gashinzwe amatora muri iki gihugu nyuma y’amatora kemereje ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2008.

Nyakwigendera Atta Mills wari ufite umugore n’umwana umwe, yanabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 1997 kugeza mu 2000.

John Dramani Mahama w’imyaka 54, niwe uhise umusimbura kuri uyu mwanya by’agateganyo, nyuma y’uru rupfu rutunguranye.

Mahama yari asanzwe ari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu, ni n’impuguke mu by’itumanaho, amateka akaba n’umwanditsi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe ukombona uwo mupadiriyazize ubusa yuko uvuze ukuri arabizira

Master key yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka