Operation SUKOLA1 ikomeje gukura ADF NALU mu birindiro byabo muri Beni

Ubuvugizi bw’ingabo za Leta ya Congo buvuga ko bwatangiye igikorwa cyo guhashya inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda ariko zikaba zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’ingabo za leta ya Congo, Gen Leon Kasongo, avuga ko bari kurwanya ADF kuko NALU yarangiye itakibaho kandi ko n’ibikorwa byo kurwanya ADF byatangije yatangiye kwirukanwa mu duce tumwe na tumwe.

Gen Leon Kasonga avuga ko ADF imaze ibihe mu gace ka Beni mu ntara ya kivu y’amajyaruguru itahafite igihe kinini kuko yatangiye kwirukanwa Mwalika mu majyepfo ya Beni, avuga ko ingabo za Congo zikomeje gukurikirana inyeshyamba mu tundi duce nka Mbau mu ishyamba rya Kamango ahaburiwe irengero abaturage bagera 1000 batwawe bunyago n’inyeshyamba za ADF/NALU.

Umuvugizi w'ingabo za FARDC Gen Kasongo Leon aganira n'abanyamakuru Beni.
Umuvugizi w’ingabo za FARDC Gen Kasongo Leon aganira n’abanyamakuru Beni.

Gen Leon Kasonga uri Beni aho urugamba rubera avuga ko uretse ADF bagambiriye no kurwanya FDLR muri Kivu y’amajyepfo, avuga ko nta mutwe n’umwe wihutirwa kurwanya ahubwo imitwe yose igomba gukurwaho n’ingabo za leta ya Congo zihabwa ubufasha na Monusco.

Nyuma y’urupfu rwa Col Mamadou Ndala wiciwe Beni abasirikare yari ayoboye bakigaragambya banga kujya ku rugamba, umuyobozi w’ingabo muri Congo niwe waje gutangiza uru rugamba.

Gen Didier Etumba mu biganiro n’abanyamakuru taliki ya 16/1/2014 Goma yatangaje ko amasasu agiye gutongana kandi bikazarangira imitwe myinshi yambuwe intwaro.

Igikorwa cyo kurwanya ADF/NALU kiswe operation SUKOLA1, gikomeje kurwanya inyeshyamba zifite ibirindiro bikomeye Ruwenzori mu gihe mu birindiro bine bikomeye zari zifite hasigaye ibirindiro 3.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

babahashye kandi na FDLR ntiabyitinye maze nayo mu gihe gito ibe amateka

kasongo yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka