Nkosazana Dlamini-Zuma yatorewe kuyobora komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe

Umunyafurika y’Epfo, madame Nkosazana Dlamini-Zuma, niwe watorewe kuyobora komisiyo y’afurika yunze ubumwe mu matora yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, tariki 15/07/2012.

Nkosazana Dlamini-Zuma yari ahanganye na Jean Ping wo mu gihugu cya Gabon usanzwe uyobora iyi komisiyo.

Thomas Boni Yayi, Perezida wa Benin uri koyobora umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yatangaje ko ubu komisiyo y’Afurika yunze ubumwe ifite umuyobozi nyuma y’amaze arindwi itaratora uyiyobora.

Nkosazana Dlamini-Zuma yatowe yari Minisitiri w’umutekano mu gihugu cye cy’Afurika y’Epfo, akaba yaranabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse akaba yarabaye n’umugore wa perezida Jacob Zuma perezida w’Afurika y’Epfo.

Muri Mutarama 2012, hari habaye amatora ariko habura uwegukana insinzi hagati ya Jean Ping na Nkosazana Dlamini-Zuma. Mu matora ya tariki 15/07/2012, Nkosazana Dlamini-Zuma yatowe ku majwi 37.

Dlamini-Zuma afite imyaka 63, akaba umugore wa mbere ukomoka mu bihugu bifuga icyongereza uyoboye iyi komisiyo kuva 2002.

Nyuma yo gutorwa, Dlamini-Zuma yatangaje ko atowe n’Afurika, atumwe n’umugabane kandi wunze ubumwe kandi uha agaciro umugore.

Dlamini-Zuma asimbuye Jean Ping nawe wasimbuye Alpha Oumar Konaré nawe wasimbuye Amara Essy muri 2003.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka