Ngo Mandela si Afurika y’Epfo

Abanyafurika y’Epfo bemeza ko Nelson Mandela niyitaba Imana igihugu cyabo kitazasubira inyuma nk’uko benshi babikeka kandi ngo kuvuga ko Africa y’Epfo yasenyuka Mandela aramutse atabarutse ari ukumusuzugura no kudaha agaciro ibyo yaharaniye.

Ibi babivuze kubera inkuru yasohotse mu kinyamakuru The Telegraph igira iti: "Kuba Mandela akiriho, Abanya Africa y’Epfo benshi bizera ko abayobozi babo b’uyu munsi bazakomeza kubahiriza amahame igihugu kigenderaho kuva mu myaka 18 ishize basa n’abavutse bundi bushya”.

Ibi ariko ntibivugwaho rumwe n’abanya Africa y’Epfo bose. Umunyamakuru Nathan Geffen wandikira The GroundUp asubiza David Blair wanditse iyo nkuru yagize ati: “Blair, ndi umunya Africa y’Epfo ariko sinemeranya nawe rwose! Hashize imyaka myinshi Mandela nta ruhare agira muri politike y’Africa y’Epfo. Ntago rero ari we ubeshejeho igihugu uyu munsi ahubwo kibeshejweho n’ibyo yaharaniye mu buzima bwe, kandi rwose birababaje kubona ubuzima bwe buri mu marembera”.

Yakomeje agira ati “Africa y’Epfo irimo ibikorwa by’indashyikirwa haba mu bucuruzi, muri politike kandi ishyaka ANC riracyafite abantu b’imena, simbona rero impamvu igihugu kizasenyuka Mandela natabaruka. Cyokora birashoboka perezida Jacob Zuma aramutse yongeye gutorerwa kuyobora igihugu nubwo nabyo ntabitindaho cyane, ariko ntago kuba Mandela akiriho ari byo bituma Africa y’Epfo idasenyuka.”

Nathan Geffen akomeza avuga Mandela ari umuntu wabaye intwari cyane kandi akageza abanyagihugu ahantu bose bishimira. Geffen akaba asanga kuvuga ko Mandela natabaruka igihugu kizasubira mu icuraburindi ntaho byaba bitaniye no kwemeza ko ntacyo abanya Africa y’Epfo bigeze bamwigiraho.

Ikinyamakuru the Guardian nacyo cyashyize ahagaragara inkuru igira iti “abavuga ko Mandela aramutse atabarutse Africa y’Epfo yasenyuka, ibyo ni ukumusuzugura no kudaha agaciro ibyo yaharaniye”.

Kuba rero Mandela arwaye kandi ashobora no gutabaruka igihe icyo ari cyo cyose kubera n’iza bukuru, ntibivuga ko Africa y’Epfo yahita isenyuka nk’uko bivugwa na bamwe mu banya Africa y’Epfo baba hanze.

Umukambwe Nelson Mandela ari mu bitaro i Pretoria kuva tariki 08/12/2012 kubera uburwayi bwo mu bihaha bwamugarutse, ariko abamuri hafi baremeza ko arimo kugenda yoroherwa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka