Nelson Mandela yizihije imyaka 95 y’amavuko ari mu bitaro

Kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013, Abafurika y’Epfo by’umwihariko bizihije isabukuru y’imyaka 95 y’umukambwe Nelson Madiba Mandela ariko ari mu Bitaro bya Pretoria muri Afurika kubera uburwayi bw’ibihaha.

Nelson Mandela warwanyije ivangura rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo rizwi nka “apartheid” aza no kuba na Prezida w’icyo gihugu, yagiye mu bitaro kuva tariki 08/06/2013 arwaye indwara zo mu bihaha.

Mu kwizihiza iyo sabukuru, Prezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yatangaje ko ubuzima bwe bugenda buba byiza. Agira ati: Ubwo namusuraga uyu munsi…nabashije kumubwira ngo agire isabukuru nzira, arangije aramwenyura.”

“Urugamba rwa Mandela kugira ngo tubone ubwisanzure n’ubutabera mu gihugu cyacu no guharanira ko isi iba nziza bizakomeza kuturanga no kudutera akanyabugabo”; nk’uko Jacob Zuma yakomeje abibwira itsinda ry’intumwa zavuye mu bihugu by’Iburayi.

Abanyafurika y’Epfo harimo n’abana bato bizihije iyi sabukuru bafata iminota 67 ihwanya n’imyaka 67 Nelson Mandela yakoreyemo igihugu. Abagize umuryango we bakoze ibikorwa by’urukundo batanga impano nyuma baraza gusangira na Mandela.

Zindzi, umukobwa wa Mandela yatangarije itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ko bateganya gucyura umubyeyi wabo agakomeza kurwarira mu rugo. Ibyo bituma hari abatekereza ko adashobora gukira akaba ari yo mpamvu bamujyanye mu rugo.

Nelson Mandela yavukiye mu Ntara ya East Cape mu 1918, afite imyaka 26 ni ukuvuga mu 1944 yinjiye mu ishyaka ya ANC.

Mu mwaka wa 1962 yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’abazungu akatirwa gufungwa imyaka itanu ashinjwa guhungabanya umutekano. Nyuma y’imyaka 2 yakatiwe burundu.

Mu 1990 ni bwo yasohotse mu gihome, mu mwaka wa 1993 Mandela ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiwe Nobel. Mu mwaka wakurikiyeho yatorewe kuba Perezida nyuma ya manda imwe arekera ubuyobozi abandi.

Mu 2000, Nelson Mandela yasezeye kugaragara mu ruhando rwa politiki kubera imbaraga nke z’izabukuru ariko mu mwaka wa 2010 yongera kugaragara kuri Televisiyo mu muhango wo gusoza igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka