Nelson Mandela ngo ari kworoherwa

Umwe mu buzukuru ba Nelson Mandela, Mandla Mandela yatangarije itangazamakuru kuwa Gatandatu tariki 15/06/2013 nyuma gato yo gusura sekuru ko ubuzima bw’umukambwe Nelson Mandela bugenda buba bwiza nyuma y’icyumweru amaze mu bitaro i Pretoria.

Mu rurimi rwa Xhosa, Mandla Mandela yagize ati: “ Arasa nk’aho ameze neza. Ibi biraduha icyizere ko mu gihe gito azaba yakize.”

Mandla ukuriye umuryango wa Nelson Mandela aherekejwe n’umugore we batandukanye Graca n’umugore babana Winnie Mandela abakobwa be batatu n’abuzukuru 17 basuye uwabaye Prezida wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela.

Umwe mu baturage b’i Qunu, ku ivuko rya Nelson Mandela yatangarije ibiro Ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko amakuru yatangajwe na Mandla ari ayo kwizerwa kuko ari umwe mu banyamuryango ba Mandela.

Abantu batandukanye bakomeje gusabira umukambwe Nelson Mandela wahirimbanye imyaka myinshi bikarangira atsinze urugamba rwo guca ivangura rishingiye ku ruhu (Apartheid) muri Afurika y’Epfo ngo akire.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka