Nelson Mandela ari mu bitaro ariko ntarembye

Umukambwe Nelson Mandela wahoze ayobora Africa y’Epfo yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cy’uburwayi ariko nyuma yo kumusura, Perezida Jacob Zuma yavuze ko atarembye.

Amakuru aturuka muri Africa y’Epfo aravuga ko Nelson Mandela ari mu bitaro Pretoria kuva kuwa gatandatu tariki 08/12/2012. Ku cyumweru yasuwe na Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma wavuze ko Nelson Mandela ameze neza nyuma y’ijoro yamaze kwa muganga akurikiranirwa hafi.

Umuvugizi wa Jacob Zuma, Mac Maharaj ati : « Abaganga bijeje Perezida ko Nelson Mandela ari mu maboko y’abaganga b’inzobere ».

Mandela w’imyaka 94, yajyanywe mu bitaro kugira ngo asuzumwe nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida ribivuga. Itangazo kandi rikomeza rivuga ko Mandela ameze neza ko nta mpamvu yo guhagarika imitima.

Nelson Mandela afite imyaka 94.
Nelson Mandela afite imyaka 94.

Ibinyamakuru byo muri Africa y’Epfo ariko byatangaje ko ijyanwa mu bitaro ry’umukambwe Mandela ryakozwe ikitaraganya ku buryo n’abantu be ba hafi batahise babimenya.

Ku cyumweru tariki 08/12/2012 habaye amasengesho yo kumusabira kuri kiliziya yitwa Regina Mundi Catholic church iri mu mujyi wa Soweto, ahantu abirabira bajyaga bakorera imyigaragambyo bakanahashyingura ababo mu gihe cya politike ya ruvumwa y’ivangura (apartheid) yakorwaga n’abazungu.

Mu kwezi kwa mbere 2011, Mandela yigeze kujyanwa kwa muganga kubera uburwayi bukomeye bwari bwamumunze mu gituza (Chest infection). Hahize umwaka nabwo yapimwe uburwayi bwo munda ariko bwaje gukira.

Nelson Mandela yamaze imyaka irenga 20 mu buroko igihe abazungu bari bibasiye abirabura muri Africa y’Epfo. Yavuye mu ruhando rwa politike mu 2004, kuva ubwo amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame.

Yayoboye Leta y’Africa y’Epfo ari we mwirabura wa mbere kuva mu 1994 kugeza mu 1999. Yanahawe igihembo cy’amahoro (Nobel Peace Prize) mu 1993.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka