MONUSCO yongerewe igihe cyo kuguma muri Congo

Nubwo ibikorwa byazo bikomeje gukemangwa, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) zongerewe indi manda y’umwaka umwe.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi katoye uwo mwanzuro kuri uyu wa gatatu tariki 27/06/2012 kanasaba ko ubufasha bwose buturuka hanze buhabwa inyeshyamba zibangamira umutekano bwahagarara. Aha batungaga agatoki u Rwanda.

Umuryango w’Abibumbye ndetse na Congo bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 naho u Rwanda rugashinja UN kwirirwa ivuga aho gukora akazi kayijyanye muri Congo.

Aka kanama kanasabye iyo mitwe guhagarika nta nteganya ibikorwa by’ububwicanyi n’intambara ikomeje guteza muri kariya gace.

Uyu mwanzuro wo kongerera MONUSCO igihe cyo kuba muri Congo warwanyijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda wari ku biro bya UN mbere y’iminsi ibiri ngo utorwe.

Biravugwa ko imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo yatewe na Perezida wa Congo, Joseph Kabila, wasabye ko umukuru w’inyeshyamba, Jean Bosco Ntaganda, wari warashyizwe mu ngabo z’igihugu yatabwa muri yombi kandi ko Leta itubahirije ibyo yari yemeranyijweho n’abari bagize umutwe wa CNDP nabo bari bashyizwe mu gisirikare cy’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka