MONUSCO yemeje ko igiye kwinjira mu rugamba rwo kurasa abarwanya Leta ya Kongo

Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ingabo zawo ziri muri Kongo (MONUSCO) zigiye gutangira kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kongo ngo kuko zidafashije ingabo za Leta kurwana abigometse ku butegetsi bashobora kugeza imirwano mu baturage basanzwe.

Umuvugizi wa LONI Martin Nesirky yavuze ko MONUSCO yiteguye kandi ngo iri gucungira hafi ko imirwano hagati y’ingabo za Leta n’iza M23 yakwegereza agace gatuwe n’abaturage, icyo gihe ngo igatangira kurwana ifasha ingabo za Kongo gukumirira kure abazirwanya.

Kuva imirwano yakubura hagati y’ingabo za Kongo n’iza M23 tariki 14/07/2013 ingabo za LONI ntizigeze zinjira mu mirwano, ndetse abaturage b’i Goma bigaragambije bamagana izo ngabo ngo “kuko zidatera ingabo mu bitugu ingabo za Leta” mu mirwano yazihuzaga n’iza M23.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) aremeza ko ngo ingabo za LONI nizinjira mu mirwano hazakoreshwa n’ingabo ibihumbi bibiri ziri mu mutwe udasanzwe woherejwe gufasha ingabo za Leta kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Kongo.

Izi ngabo zizakomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya zigomba kuzaba ibihumbi bitatu ariko ubu izamaze kugera muri Kongo ni ibihumbi bibiri.

Izi zije zisanga izindi ibihumbi 19 zimaze imyaka isaga itanu muri Kongo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mutwe wiswe MONUSCO washyizweho mu 2010 usimbuye undi witwaga MONUC.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka