MONUSCO ngo ishyize imbere kurwanya FDLR muri uyu mwaka wa 2014

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa, Martin Kobler, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2014 bashyize imbere kurwanya umutwe wa FDLR kimwe na ADF Nalu, umutwe ukomoka muri Uganda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru 29/01/2014, umuyobozi wa MONUSCO yagize ati: “Mu bijyanye n’igisirikare, icyo dushyize imbere ya byose ni ukurwanya umutwe wa FDLR ariko tugomba kandi kurwanya umutwe wa ADF-Nalu uri mu Majyaruguru y’Akarere ka Beni.”

Ibivugwa n’umuyobozi wa MONUSCO binyuranye n’ibyatangajwe na Général Abdallah Wafi ukuriye polisi muri izo ngabo, yavuze ko batazarwanya FDLR nk’uko barwanyije umutwe wa M23 kuva mu Ukwakira umwaka ushinze kuko uyu mutwe ugizwe n’abana n’abagore.

Nyuma yo gutsinda umutwe wa M23, ingabo za MONUSCO zatangiye kurwanya umutwe wa ADF NALU muri Beni, ibice bimwe barabyigarurira. Muri iyi ntambara, ingabo za Leta Kongo-Kinshasa zashinjijwe gukorana na FDLR ndetse n’ingabo za MONUSCO, ariko zirabihakana.

Martin Kobler yavuze kandi ko bazafasha Leta Kongo mu gutegura amatora no gushyigikira igihugu kugira ngo ibimaze kugerwaho bidasubira inyuma; nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka