Misiri iratangaza ko nta kibazo ifite Afurika iteye imbere hifashishijwe umugezi wa Nil

Minisitiri wa Misiri ushiznwe Amazi, umutungo kamere no kuhira, Dr. Hisham Qandil, aratangaza ko igihugu cye kiteguye gukorana n’ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil, muri gahunda yo kugabanya ubukene no kwiteza imbere byifashishije umugezi wa Nil.

Ibi abitangaje nyuma y’uko ibihugu bihuriye mu muryango bimaze iminsi mu nama yaberaga i Bujumbura, yigaga kuri iki kibazo, bikaza no kwihanangiriza iki gihugu uburyo gikomeje kuruhanya.

Minisitiri Qandil yatangaje ko politiki y’igihugu cye ishyira imbere imibanire imikoranire yayo n’ibihugu bya Afurika, mu kugabanya bukene ko kongera iterambere binyuze mu mishinga yakorerwa ku ruzi rwa Nil runyura muri ibyo bihugu.

Iyo nama yateraniye i Burundi mu cyumweru gishize, yagarutse ku kamaro ko kongera imikoranire mu bihugu bihuriye muri uyu muryango kugira ngo bisangire neza inyungu zituruka ku mazi ya Nil.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka