Misiri : Indege yahagaze igitaraganya nyuma y’uko umugenzi arumwe n’inzoka

Indege ya kompanyi ya EgyptAir yahagaze ku kibuga cy’indege mu buryo butari buteganijwe kubera ko umugenzi umwe mu bari bayirimo yari arumwe n’inzoka yari yinjiranye mu ndege yayihishe mu gakapu ko mu ntoki.

Nyuma yo kumva urusaku uyu mugenzi yari avugije bitewe n’ububabare, abari batwaye iyi ndege (pilotes) bahise bafata umwanzuro wo kugwa ku kibuga cy’indege cyari hafi aho.

Iyi ndege yerekezaga muri Kowete byabaye ngombwa ko igwa byihuse ku kibuga cy’indege cya Hurghada, nko mu birometero 500 mu majyepfo y’umugi wa Kayiro, umurwa mukuru wa Misiri.

Iyi ndege ikimara kugwa umugenzi warumwe n’inzoka yahise yerekezwa ku bitaro naho inzoka ishyikirizwa ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege, indege ibona gukomeza urugendo ; nk’uko Gentside.com dukesha iyi nkuru yasohotse ku itariki 5/12/2012 ibitangaza.

Hari hashize iminsi Sikoropiyo nayo irikoze

Iyi nkuru ije nyuma y’uko hashize ibyumweru nka bibiri sikoropiyo nayo iriye umugenzi wari wayinjiranye mu ndege.

Iyi sikoropiyo yari yinjijwe muri Airbus 340 ya kompanyi y’indege yo muri Esipanye ya Iberia, yari itwaye abagenzi bava mu mujyi wa San José muri Costa Rica yerekeza mu mujyi wa Madrid muri Esipanye.

Kubera ko uyu mugenzi w’umusuwisi yashoboraga gupfa azize iyi sikoropiyo, uwari utwaye indege yahise ateguza ku kibuga cy’indege kugira ngo bategure abaganga baza kumurikirana akihagera.

Imizigo y’abandi bagenzi bari muri iyi ndege yahise isakwa kugira ngo harebwe ko nta bindi bikoko byaba byahishwemo, ndetse n’iyi ndege imara amasaha 24 idakora.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka