Minisitiri Mende yagize icyo avuga ku mpunzi z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bahungira mu Rwanda

Minisitiri Lambert Mende yashyize atangaza ko ko umutwe wa Mai Mai Nyatura ukomeje gukura mu byabo Abanyecongo bavuga ikinyarwanda ubangamiye leta ya Congo. Avuga ko Leta ikomeje guhangana nawo.

Abajijwe icyo avuga ku mpunzi z’Abanyecongo zivuga Ikinyarwanda zihohoterwa n’ingabo za Congo mu duce Nyatura irimo, yavuze ko ibyo atari abazi kandi atabyemeza. Gusa yakomeje kwmemeza ko umutwe wa Nyatura ari kimwe na M23 kandi inkunga bayikura hamwe.

Yavuze ko Leta ya Congo yiteguye kuzisubiza mu gihugu cyabo nyuma y’imishyikirano ihuje Leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Impunzi zigera ku bihumbi bitanu z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, nizo zimaze kugera mu Rwanda zihunga ibikorwa by’ihohoterwa zikorerwa n’umutwe wa Nyatura n’ingabo za Congo mu gace ka Masisi.

Ibi bikorwa byarahereye mu duce M23 yari yarafashe nyuma yo kutuvamo ariko biza gufata intera aho hagiye hahohoterwa abavuga ikinyarwanda.

Ubu izo mpunzi ziri mu nkambi ya Nkamira nyuma y’uko inkambi ya Kigeme yuzuye, inyinshi mu mpunzi zaganiriye na Kigali today zayitangarije ko zahunze ibikorwa zikorerwa na Nyatura ibahora kuvuga ikinyarwanda.

Umugaba w’ingabo za Congo zirwanira k’umutaka, Gen Tango Fort, yahagaritswe azira kuba yaragurishaga intwaro imitwe yitwaza intwaro na Nyatura irimo, nk’uko byagaragajwe na raporo yakozwe n’impugucye z’umuryango w’abibumbye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo Menda yabivuze ryari? yabivugiyehe?Iyo nyatura yo niyande?(umuyobozi wayo) murakoze

Bahame Germain yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

kuki mende akomeza kuvuga ibyo lete ye idakora impunzi zimaze imyaka irenga cumi batareba?

gasore alexis yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

none se Mende ibi yabivuze ryari? Ko mutatweretse source byaturutse ho?

? yanditse ku itariki ya: 19-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka