Mandela yavuye mu bitaro

Nelson Mandela wabaye Prezida w’Afurika y’Epfo yasezerewe mu bitaro kuwa gatatu tariki 26/12/2012 nyuma y’iminsi 18 yari amaze mu bitaro yivuza indwara y’ibihaha.

Itangazo dukesha ibiro bya Prezida w’Afurika y’Epfo, rivuga ko Mandela yavuye mu bitaro ariko akazakomeza kuvurirwa iwe kugeza akize neza.

Mandela ntiyizihije Noheli ari iwe kubera uburwayi, ibyo byababaje abagize umuryango we; nk’uko bitangazwa n’umwe mu buzukuruza we. Prezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma na Graca Machel wabaye umufasha wa Mandela bamusuye mu bitaro bemeza ko ameze neza.

Mandela w’imyaka 94 yamaze imyaka 27 afunzwe azira kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu mu gihugu cye rizwi Apartheid. Nyuma yo kurekurwa, Mandela yabaye Prezida wa mbere w’umwirabura muri icyo gihugu aho yayoboye manda imwe.

Kimwe mu bikorwa cyatumye Mandela aba icyamamare muri Afurika y’Epfo ndetse no ku isi ni uburyo yayabariye abazungu bamushyize mu munyururu akanabaha imyanya muri Guverinoma.

Kubera urukundo abantu batandukanye bamufite, uburwayi bwe bwahangayikije isi muri rusange, bityo inkuru y’uburwayi bwa Nelson Mandela ntiyaburaga mu bitangazamakuru bikomeye bitandukanye.

Mu mwaka w’i 1998, Mandela yarwaye indwara y’igituntu yamaranye igihe kitari gito, abaganga bamuvoma amaraso arakira.

Kuva muri 2010, Mandela ntiyongeye kugaragara mu ruhame kubera imbaraga nke z’izabukuru.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka