Mandela bamusanzemo indwara y’igihaha kimwe

Itangazo ryo mu biro bya Perezida Jacob Zuma ryatangaje ko umukambwe Nelson Mandela wahoze ayobora Africa y’Epfo arwaye igihaha kimwe ariko ngo arimo kwitabwaho.

Tariki 11/12/2012 ni bwo babashije kubona ikibazo Mandela w’imyaka 94 afite kuva kuwa gatandatu tariki 08/12/2012 ubwo yajyanwaga mu bitaro biri Pretoria nyuma y’uko agaragaje kutamererwa neza.

Ni ubwa kabili Mandela agiye mu bitaro muri uyu mwaka. Mu kwezi kwa Kabili nabwo yigeze kuzahazwa n’uburwayi bwo munda nk’uko byatangajwe icyo gihe n’ibiro bya perezida w’Africa y’Epfo.

Abaganga barimo kumwitaho bavuze ko ari ubwa mbere Mandela atinze mu bitaro, bakaba bafite ubwoba ko ubuzima bwe buri mu marembere cyane cyane ko ageze no mu zabukuru, bityo uburwayi ubwo ari bwo bwose bukaba bushobora kumuhitana.

Mandela wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wayoboye Africa y’Epfo, amaze imyaka myinshi afite ibibazo by’ubuhumekero, ahanini bwatewe no kumara igihe kinini mu buroko bwa Robben Island, aho yamaze imyaka 27 afunzwe nabi ku ngoma ya ba gashakabuhake b’abazungu.

Mu 1988 bigeze kumusangamo igituntu, icyo gihe abaganga bamuvoma amazi mu bihaha arakira. Kuva mu 2010, Nelson Mandela yahagaritse kugaragara mu ruhame.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka