M23 yatangaje agahenge mbere yo gusubukura ibiganiro na Leta

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo watangaje agahenge tariki 08/01/2012 mbere gato yo gusubukura ibiganiro ugirana Leta ya Kongo-Kinshasa bibera muri Uganda mu ntumbero yo gushakira umuti ikibazo cy’intambara zidashira zo mu Ntara ya Kivu.

Uruhande rwa M23 rutangaje agahenge mu gihe mu mpera z’umwaka wa 2012 uwo mutwe wasabye Leta ya Kongo-Kinshasa kwemeza agahenge ariko ikomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Hari amakuru acicikana mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Leta ya Kongo irimo kwitegura kugaba ibitero ku birindiro bya M23, aho yashyize abarwanyi ba FDLR mu bice bimwe na bimwe bya Goma no mu nkengero zawo mu rwego rwo gushotora M23.

Biravugwa kandi ko abasirikare b’Angola bagera kuri 700 bagaragara mu mujyi wa Goma baje gufasha ingabo za Leta ya Kongo guhangana na M23. Ubwo se wa Joseph Kabira yari akiri ku butegetsi nabwo Angola na Zimbabwe byohereje ingabo zabyo muri Kongo ngo zimufashe kurwanya inyeshyamba zamurwanyaga.

Umuvugizi wa M23, Francois Rucogoza mu kiganiro n'abanyamakuru i Kampala tariki 08/01/2013.
Umuvugizi wa M23, Francois Rucogoza mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala tariki 08/01/2013.

Umuvugizi wa M23, Francois Rucogoza yatangarije abanyamakuru mu Mujyi wa Kampala ko yizera ko nyuma yo gutangaza agahenge na Leta ya Kongo-Kinshasa izatera ikirenge mu cyabo; nk’uko BBC ibitangaza.
Yagize ati: “Twiyemeje amahoro…. Uyu munsi dutangaje amasezerano y’agahenge. Nubwo Guverinoma ya Kongo yanze kwemera agahenge, tuzakomeza ibiganiro.”

Imirwano hagati ya M23 na Leta ya Kongo yatangiye mu kwezi kwa Mata 2012. M23 igizwe n’abahoze mu mutwe wa CNDP bafashwe intwaro bashinja Leta kutubahiriza amasezerano bagiranye tariki 23/03/2009.

Leta ya Kabila yihutiye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibirego u Rwanda rwanyomoje ingingo ku ngingo, bimwe mu bihugu bibishingiraho bihagarika inkunga zaha u Rwanda.

Mu kwezi kw’Ugushyingo 2012, ingabo za M23 zafashe Umujyi wa Goma nta mirwano ihambaye ibaye, Prezida Kabila afata indege yihuse yerekeza i Kampala. Mu biganiro Prezida Kabila yagiranye na Prezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Prezida w’u Rwanda, Paul Kagame tariki 21/11/2012 yemeye gushyikirana na M23.

Kugeza uyu munsi, abakurikiranira hafi ibyo ibiganiro bya Kampala bashimangira ko bigenda biguruntege.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abakongomani nibunvikane bareke gushira ibibazo byabo kurwanda

PETER yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka