M23 yamenyesheje Perezida Museveni ko imishyirano idatera imbere

Perezida Museveni yakiriye intumwa za M23 ziri mu mishyikirano i Kampala, zimugezaho ikibazo cy’uko imishyikirano idatera imbere.

Tariki 24/01/2013, intumwa ziyobowe na Francois Rucogoza zagaragarije Perezida Museveni impungenge z’ubushake bucye bwa Leta ya Kinshasa mu biganiro kugira ngo hashobore kuba hari icyagerwaho.

Ubwumvikane bucye buterwa n’uko intumwa za Leta ya Kinshasa zivuga ko zicaye Kampala kugira ngo zumve impamvu M23 yafashe intwaro ariko zitaje kuganira ku bibazo bya Congo mu gihe M23 ishaka ko ibibazo biganirwaho ari iby’imiyoborere ya Congo.

Uku kutumvikana gutuma umuhuza, Minisitiri w’ingabo wa Uganda, Dr. Crispus Kiyonga agomba guhura na buri ruhande akabona guhura n’urundi kubera ko badashaka guhura.

Intumwa za M23 mu biganiro by'amahoro i Kampala.
Intumwa za M23 mu biganiro by’amahoro i Kampala.

Jean Baptiste Rudaseswa intumwa ya M23 yatangarije Perezida Museveni ko baheruka ibiganiro taliki 18/01/2013 ubu bakaba bibera muri hoteli nta biganiro.

Rudaseswa atangaza ko bafatwa nk’abaje mu biganiro kuko bagaragaje intege nke kandi baraje gushakira amahoro Congo.

Leta ya Kinshasa yo ivuga ko icyo ifite gukora ari ugutega amatwi M23 kugira ngo yumve impamvu yafashe intwaro nkuko bitangazwa na Abbé Malu Malu. Hagati aho, imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu muri Congo irasaba ko ibiganiro byahagarara, ibibazo bya Congo bikazaganirwaho muri Congo.

M23 ihagarika imirwano yasabaga ko mu biganiro habaho kuganira ku bibazo byugarije Congo birimo umutekano, imiyoborere, ubutabera hamwe n’uburenganzira bwa muntu, ku buryo hagarurwa amahoro impunzi z’Abanyecongo ziri hanze zikaba zatahuka, ariko uko imishyikirano idindira niko impunzi z’abavuga Ikinyarwanda zikomeza kwinjira mu Rwanda zivuga ko zihohoterwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka