“Kuzana izindi ngabo muri RDC ni ukongera akajagari”-M23

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uravuga ko umwanzuro uherutse gufatwa n’abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’Afurika wo kwohereza ingabo ku mupaka w’u Rwanda na Congo ntacyo uzageraho.

Umuvugizi wa M23, Lieutenant Colonel Jean Marie Vianney Kazarama yavuze ko muri Congo hasanzwe ingabo za MONUSCO zigera ku bihumbi 17 zifite ibirwanisho bikomeye, ukongeraho ingabo za Leta ya Kongo zigera ku bihumbi 150, ariko zose ntacyo zashoboye kugeraho, akaba avuga ko kuzana izindi ngabo ari ukongera akajagari mu kajagari.

Uyu muvugizi wa M23 anavuga ko ari Abanyekongo basaba gushyira mu bikorwa ibyo Leta ya Kinshasa yasezeranye tariki 23/03/2009 imbere y’abahuza Obasanjo wahoze ayobora Nigeria na Mkapa wahoze ayobora Tanzania.

Kubwe, ngo Leta ya Kongo iri guhanga amaso ku mbaraga zivuye hanze aho guhanga amaso imbaraga ziri mu gihugu cyayo; nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa internet rwa BBC.

Mu biganiro bagiriye i Addis Ababa muri Ethiopia 15/07/2012, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Kongo, Joseph Kabila, bemeje ko bashyigikiye ko habaho umutwe w’ingabo mpuzamahanga mu kubungabunga umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibisubizo bya Congo bizaturuka mu ba kongoman bo ubwabo si abanyamahanga.

kizz yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

ikibazo cya congo ntikizigera na rimwe gikemurwa n’abanyamahanga ahubwo kizakemurwa n’anyekongo ubwabo kandi bareke gushakira impamvu aho zitari babeshyera urwanda.

Habinshuti Irenee yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

umuti nturi mungabo z’amahanga,umuti uri mumyumvire y’abayobozi ba congo n’imikorere yabo no guhinduka mu mutwe kwabakongoman cyangwa se bareke kivu yiyobore(yigenge)

kubadida yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka