Itsinda rya EJVM rishobora guhagarara kubera kubura amafaranga

Mu cyegeranyo cyashizwe ahagaragara taliki 26/4/2014 n’itsinda ry’abasirikare ba ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije hamwe n’irishinzwe gukusanya amakuru ivuga ko aya matsinda abiri ashobora guhagarara kubera kubura amafaranga yo gukoresha.

EJVM (Extended Joint Verification Mechanism) yashyizweho mu mwaka wa 2012 n’umuryango wa ICGLR kugira ishobore gukurikirana ibibazo biboneka ku mipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije bitewe n’ibirego Kongo yari yatanze byo kuba irengerwa, abasirikare 24 bava mu bihugu 11 bakaba bari bashyizweho bakorera mu mujyi wa Goma.

Nkuko byagaragajwe taliki 26/4/2014 ngo iri tsinda rya gisirikare hamwe n’irindi rishinzwe gukusanya amakuru yaba yarahuye n’ikibazo cyo kubura ubushobozi bw’amafaranga mu kazi afite bitewe n’uko amafaranga yemejwe gutanga nababohereje mu butumwa batayatanga.

Amafaranga yo gukoreshwa na EJVM yari yemejwe gutangwa n’imiryango mpuzamahanga naho itsinda rishinzwe gukusanya amakuru agatangwa n’ibihugu bigize ICGLR, gusa abemeye gutanga amafaranga ntibigeze babishyira mu bikorwa kuburyo aya amatsinda afite ikibazo cy’ubushobozi kandi yari agifite akazi gakomeye mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere.

Aba ni bamwe mubasirikare bagize EJVM bari baje mu Rwanda gutwara umusirikare wa Kongo wafatiwe mu Rwanda.
Aba ni bamwe mubasirikare bagize EJVM bari baje mu Rwanda gutwara umusirikare wa Kongo wafatiwe mu Rwanda.

Zimwe mu nshingano aya matsinda afite harimo gusaba imitwe yitwaza intwaro kuzishyira hasi mu karere cyane cyane FDLR.

Martin Kobler, Umuyobozi w’ingabo z’umuryango wabibumbye ziri muri Congo (MONUSCO) avuga ko kubura ubushobozi bw’aya amatsinda bishobora kugira ingaruka kuri gahunda yo guhashya imitwe yitwaza intwaro harimo FDLR.

Nyuma yo kurwanya M23 na ADF, kubura ubushobozi kw’amatsinda ya ICGLR ishobora kuba intandaro yo kutarwanya umutwe wa FDLR ukomeje gukorera mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse mu barwanyi bawuvamo bakavuga ko abayobozi bawo bakomeje kujya guhura n’abayobozi muri Tanzania.

Cyakora umunyamabanga wa ICGLR, Prof. Ntumba Luaba avuga ko iki kibazo gishobora kubonerwa umuti habaye ubuvugizi kugira ngo ubushobozi bw’amafaranga buboneke, cyane ko umuyobozi wa ICGLR ariwe Perezida w’Angola avuga ko kurwanya imitwe mu karere ari igikorwa kigomba kwihutishwa kugira ngo idateza umutekano mu karere.

Prof. Ntumba Luaba wari witabiriye inama yo kugaragaza iki cyegeranyo avuga ko hagiye gukorwa ubufatanye na MONUSCO mu gushaka inkunga yakifashishwa n’aya amatsinda.

Ati “dufatanyije na MONUSCO tugiye gukora ubuvugizi mu bihugu bigize umuryango wa ICGLR n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo amafaranga acyenewe na EJVM kugira ngo imirimo ikomeze.”

Ibibazo by’ubushobozi bucye mu itsinda rya EJVM bwatangiye kuboneka ubwo yashyirwagaho aho ingabo zirihuriyemo zabwirwaga ko zigomba guhembwa n’ibihugu ndetse n’ubundi bufasha bugatangwa n’ibihugu zikomokamo.

Bimwe mu bibazo zitayeho zigishyirwaho ni ukugenzura imipaka hagati y’u Rwanda na Kongo ariko ibivuye mu kazi bakora bakabishyikiriza umuyobozi wa ICGLR, hakaba no gusaba M23 kuva mu mujyi wa Goma nyuma y’uko yari imaze kuwigarurira taliki 20/11/2012.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka