Ingabo za Kongo-Kinshasa zishe umurwanyi wa FDLR abandi 3 barafatwa

Ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) zo muri batayo ya 108 ikorera mu gace ka Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo mu ntangiriro z’iki cyumweru zivuganye umurwanyi wa FDLR, abandi batatu bafatanwa imbunda zo mu ubwoko bwa K 47.

Ingabo za Kongo-Kinshasa ziyemeje guhashya inyeshyamba za FDLR mu duce twa Chulwe na Chishadu mu karere ka Kabare zikoresheje kubatega ibico, nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Abaturage bo muri ako gace batangaza ko inyeshyamba za FDLR zakundaga gutera muri ako gace nyuma y’uko abasirikare ba Kongo-Kinshasa bahavuye.

Inyeshyamba zaherukaga gutera mu gace ka Mulombozi hafi ya Mwenga mu mpera z’ukwezi kwa Mata muri uyu mwaka.

Tariki 21/05/2012, abasirikare ba Kongo bafashe inyeshyamba enye za FDLR na Mai-Mai mu gitero zagabwe mu kigo cya gisirikare cya Luofa mu karere ka Lubero.

Abagize FDLR kandi bishe abantu bagera kuri 200 mu kwezi kwa Gicurasi ukurikije imibare itangazwa na Radio Okapi mu bitero bitandukaye bagabwe ku baturage.

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abantu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakoreye Abatutsi muri Mata 1994.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka