Ingabo za ICGLR zigenzura imipaka ya Kongo zigiye kwinjizwa muri MONUSCO

Umutwe w’ingabo zo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) ushinzwe kugarura amahoro ku mipaka y’u Rwanda na Kongo-Kinshasa uzinjizwa mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO).

Ibi Gen. Babacar Gaye, Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa UN mu bijyanye n’umutekano yabitangarije Radio Okapi kuri iki cyumweru tariki 13/01/2013.

Babacar witabiriye inama y’abakuru b’ibihugu, abaminisitiri n’abagaba b’ingabo iheruka guteranira Addis-Abeba muri Ethiyopiya, asobanura ko ibyo bizakemura ikibazo cy’amikoro bafite yari kuzakoreshwa n’uwo mutwe.

Yagize ati: “Icyo UN izanye ni igisubizo ku bibazo bitatu. Mbere na mbere, igisubizo ku kibazo cy’ubushobozi kuko uzinjizwa muri Monusco. Tuzashakira kandi igisubizo kirambye cy’ibibazo bidashira by’intambara mu burasirazuba bwa RDC.”

Uwo mutwe uzaba imwe muri brigade eshatu za Monusco zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri. Umuyobozi w’iyo brigade azaba akuriwe n’umuyobozi w’ingabo za Monusco; nk’uko Gen. Babacar Gaye yakomeje abitangaza.

Ramtane Lamamra, Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika yatangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko umutwe w’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR) ushinzwe kugarura umutekano muri Kongo hazatorwa umwanzuro uwuha inshingano zo kugarura umutekano bibaye ngombwa hakoreshejwe imbaraga.

Ati: “ … inshingano zo kugarura amahoro bitandukanye no kubungabunga amahoro, bisobanura ko hazabaho inshingano zisobanutse neza ku buryo izo nshingano zishobora kugerwaho hakoreshejwe imbaraga.”

Uwo mutwe wemejwe n’abakuru b’ibihugu, abaminisitiri n’abagaba b’ingabo muri Nyakanga 2012 mu ntumbero yo kurwanya umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo-Kinshasa na FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka