Ingabo za ICGLR ntizifuza kuyoborwa na MONUSCO

Minisitiri w’Ingabo muri Uganda akaba n’umuhuza mu biganiro bya M23 na Leta ya Kongo-Kinshasa, yatangaje ko ibihugu by’Afurika byifuza ko umutwe w’ingabo z’inama y’ibihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR) ugomba kugarura amahoro ku mipaka y’igihugu cya Kongo utayoborwa na MONUSCO.

Ibi Dr. Kiyonga Crispus yabitangarije mu nama yahuje abaminisitiri n’abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu by’ibiyaga bigari (ICGLR) n’abo mu bihugu by’umuryango w’iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabereye i Kampala tariki 20/01/2013.

Nyuma y’intambara yongeye kuyogoza uburasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, abakuru b’ibihugu bya ICGLR bashyizeho umutwe ugomba kurwanya imitwe yitwara gisirikare igaragara mu burasizuba no kugenzura imipaka y’u Rwanda na Kongo-Kinshasa.

Uyu mutwe uzaba ufite abasirikare 4000 wagize ikibazo cy’amikoro yawufasha kugera ku nshingano zawo. Ibi byatumye mu nama iheruka kubera muri Ethiopiya ifata icyemezo cyo kuwinjiza mu ngabo zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO), ukaba imwe muri brigade eshatu zizaba zikuriwe n’umuyobozi w’ingabo za MONUSCO.

Dr. Kiyonga avuga ko abakuru b’igihugu bifuza ko izo ngabo zakora akazi kazo mu bwigenge busesuye nta kuboko kw’abantu bakomoka hanze y’Afurika kurimo; nk’uko ikinyamakuru The New vision ibitangaza.

Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu bashaka ko izo ngabo zidakorera mu kwaha kw’ingabo za UN kuko ibyo byose byabaye zihari…niba tudatsimbaraye ku gitekerezo twatangiriho, dushobora gutakaza amahirwe yacu.

Ariko tugomba kubona amafaranga tutagurishije ukwigenga kw’ingabo za ICGLR. Ni inzira tugomba kunyuramo. Akarere kagomba kureba kure ... igihe kagiye gukora na UN. ”

Mu myaka 12, ingabo za UN zigera ku bihumbi 19 zimaze mu Burasizuba bwa Kongo-Kinshasa zishinjwa kunanirwa kugarura amahoro mu gihe zitwara akayabo k’amadolari buri mwaka, ugasanga n’uwo mutwe wa ICGLR nta cyo na wo wageraho igihe cyose uyoborwa na MONUSCO.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka