Impugucye z’ibihugu bigize CEPGL ziraganira ku itarambere ryawo mu myaka 50

Impugucye muri Kaminuza n’abashakashatsi bo mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL hamwe na kaminuza yo mu gihugu cy’Ububiligi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB baraganira ku mikorere y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiga bigari mu myaka 50 iri imbere.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 30/01/2014 abayirimo baraganira ku mikorere ya CEPGL n’ibyakorwa kugira ngo ishobore gushyira mu bikorwa inshingano zayo mu guteza imbere abaturage bagize ibihugu ikoreramo cyane ko ishobora gutanga ibisubizo biboneka mu karere kurenza indi miryango.

Abayobozi ba CEPGL bagaragariza impugucye imikorere y'umuryango nibyo wagezeho.
Abayobozi ba CEPGL bagaragariza impugucye imikorere y’umuryango nibyo wagezeho.

Dr Lamin Momodou Manneh uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, agaragaza ko CEPGL ishobora gutanga ikizere mu gucyemura ibibazo bibarizwa mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hashingiwe ku bikorwa CEPGL ikora mu guteza imbere abaturage.

Dr Lamin avuga ko abaturage bagize CEPGL bafite byinshi bahuriyeho nk’amateka ndetse benshi bakaba bashobora kumvikana ku rurimi, gufasha abaturage kubona ibyo bakeneye mu miyoborere myiza, ubukungu n’umutekano byatanga ibisubizo.

Prof Shyaka Anastase, umuyobozi wa RGB, avuga ko gutegura iyi nama byatewe n’uko basanga umuryango wa CEPGL ufite ibisubizo byinshi watanga mu karere no kuwufasha kubyo watangiye.

Bimwe mu bikomeje kudindiza itembere muri uyu muryango ni ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije, ikibazo cy’amahoro n’umutekano, ibibazo by’imiyoborere myiza bigira ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubushakatsi mu byateza imbere akarere.

Nubwo ibizava muri iyi nama bitafatwa nk’imyanzuro CEPGL yahita ishyira mu bikorwa bishobora kuyifasha gushyira mu bikorwa inshingano zayo kandi bigafasha abaturage b’uyu muryango.

Prof Geoffroy Matagne wigisha muri Kaminuza ya Liege mu Bubiligi yasobanuye ko agendeye ku mateka yaranze ishingwa ry’umuryango w’ubumwe bw’iburayi na CEPGL ishobora kugira aho igera ariko abayobozi b’ibihugu n’abaturage bakabanza kwiyumvisha ko bagomba gusangira ibitekerezo n’inyungu ibihugu bifite kandi bakoreye hamwe batera imbere.

Impugucye zigisha mu bihugu by'iburayi ngo CEPGL ikoneze neza yatanga umusaruro nk'umuryango w'ubumwe bw'uburayi.
Impugucye zigisha mu bihugu by’iburayi ngo CEPGL ikoneze neza yatanga umusaruro nk’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Prof Yves Cartuyvels wigisha muri Kaminuza ya Saint Louis we avuga ko bimwe mu bibangamira imikorere y’imiryango mu karere ari imikorere y’ibihugu aho bimwe bigenda biguru ntege mu gukora ibyo bisabwa, ibindi ntibibitange abandi ntibashake gushyira hamwe.

Prof Mutabazi wigisha muri Kaminuza Catholique ya Bukavu avuga ko amafaranga Leta ya Congo irimo Banki ya CEPGL yishyuwe hakorwa ibikorwa byiterambere ariko bigaragara ko imikorere icumbagira, naho umushinga utanga ingufu z’amashanyarazi SINELAC ngo ukora utunguka kuko abo uha ingufu z’amashanyarazi batishyura.

Nubwo abari mu nama batanga ibitekerezo byakwifashishwa mu kubaka umuryango wa CEPGL hacyenewe n’imbaraga n’ubushake bwa politiki ku bihugu biyigize, kuko zimwe mu mbogamizi uyu muryango uhura nazo harimo kuba ibihugu bidatangira ku gihe amafaranga yo gukoresha hamwe no kuba hatubahirizwa inama zo kwemeza ibikorwa.
Kuva muri 2007 abayobozi b’ibihugu bigize CEPGL ngo bahuye rimwe gusa.

Abitabiriye inama yo kwiga ku iterambere rya CEPGL mu myaka 50.
Abitabiriye inama yo kwiga ku iterambere rya CEPGL mu myaka 50.

Kudahura kw’abayobozi bituma imishinga idindira kandi yari ifitiye abaturage n’ibihugu akamaro cyane cyane ubu imishinga CEPGL ishyize imbere irimo guteza imbere ahamoro n’umutekano, guteza imbere ibiribwa, guteza imbere ibikorwa remezo, itumanaho n’uburezi hamwe no guteza imbere imigenderanire mu batuye ibihugu no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka