Imirwano hagati y’Ingabo za Kongo na FDLR yahitanye abantu 9 abandi 6 barakomereka

Abasirikare batandatu ba Kongo n’abarwanyi batatu ba FDLR baguye mu mirwano hagati y’Ingabo za Kongo (FARDC) n’inyeshyamba za FDLR, abandi batandatu barakomereka mu ijoro rishyira tariki 01/07/2012 muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyo mirwano yabaye hagati ya FARDC na FDLR ifatanyije n’abarwanyi ba Mai-Mai bishyize hamwe yakomerekeje abasirikare bane ba Kongo n’abasivili babiri mu mujyi wa Luofa; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Aya makuru yemejwe kandi n’igisirikare cya Kongo-Kinshasa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ako gace ka Luofa. Iyo mirwano yamaze isaha irenga, nyuma inyeshyamba za FDLR na Mai-Mai zihungira mu mashyamba.

Imiryango itegamiye kuri Leta yamaganye icyo gitero ku ngabo za Kongo inasaba Guverinoma kurinda ingabo zayo ibitero by’inyeshyamba bahabwa ibikoresho by’imirwano bihagije.

Igitero cya FDLR na Mai-Mai giheruka kwica abasirikare 14 ba Kongo Kinshasa mu karere ka Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka