Icyo abantu bakomeye ku isi bavuga ku itabaruka rya Nelson Mandela

Umukambwe Nelson Mandela wigeze kuyobora Afurika y’Epfi yitabye Imana mu ijoro rya tariki 05/12/2013 afite imyaka 95. Uru rupfu rwakiranwe igishika ku isi yose, abayobozi bakomeye batanze ubutumwa bw’akababaro bugaragaza umurage Mandela asigiye isi muri rusange.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma watangaje urupfu rwa Nelson Mandela yagize ati: “Afurika y’Epfo itakaje umuhungu w’igihangange. Nubwo twari tuzi ko uyu munsi uzabaho ntacyatubuza kubabazwa n’uko tumubuze.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu butumwa bugufi yashyize kuri twitter, mu magambo ye ati: “Prezida Madiba [Perezida wa mbere wa nyuma y’ivangura rishingiye ku ruhu] yitabye Imana ariko mu by’ukuri azakomeza gutura mu mitima ya benshi muri twe. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Nelson Mandela na Perezida Kagame.
Nelson Mandela na Perezida Kagame.

Prezida wa Amerika, Barack Hussein Obama ati: “Dutakaje umwe mu bantu bavuga rikumvikana, w’umuhate, ukunda cyane abantu aho bava bakagera nk’uko buri wese wagiranye ibihe nawe hano ku isi.

Mu cyubahiro n’ubushake bukomeye, yemeye guhara uburenganzira bwe bwite kugira ngo abandi babubone, Madiba yahinduye Afurika y’Epfo natwe twese. Urugendo rwe kuva mu gihome kugera kuri perezida bitanga icyizere ko abantu n’ibihugu byahinduka bikaba byiza.”

Prezida w’u Bufaransa, Francois Hollande yunzemo ati: “Ubutumwa bwa Nelson buzakomeza kuyobora impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu kandi butanga icyizere cyo guharanira uburenganzira bwa muntu.”

Mandela na Bill Clinton wigeze kuyobora USA.
Mandela na Bill Clinton wigeze kuyobora USA.

Umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel yatanze ubutumwa bwe muri aya magambo: “Umurage wa politiki wo kudakoresha imbaraga no kwamagana ivangura iryari ryo ryose bizakomeza turanga.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron yavuze ati: “Nelson Mandela ni igihangange cyo mu gihe cyacu, intwari mu buzima no mu rupfu-intwari y’isi yose.”

Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan ati: “Ni ikitegererezo cy’abantu bakandamijwe ariko yerekana kwitanga kwa muntu kudasanzwe.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban-Ki-Moon ati: “ Madiba ni igihangage cy’ubutabera kandi ni icyitegererezo cya muntu gishyira mu gaciro.”

Koffi Annan wabaye Umunyamabanga Mukuru wa UN yavuze umukambwe Nelson Mandela atya: “Twifatanyije n’amamiliyoni y’abantu ku isi hose bamwigiyeho umurava, bakozwe ku mutima n’impuhwe ze. Isi yabuze icyerekezo cy’ubumuntu.

Ubwo twunamira umwe mu bayobozi bakomeye muri Afurika, Umurage wa Madiba uduhamagarira gukurikiza urugero rwe tugaharanira uburenganzira bwa muntu, ubwiyunge n’ubutabera kuri bose”.

Nelson Mandela (hagati) n'abandi ba perezida bamukurikiye ku buyobozi bwa Afurika y'Epfo.
Nelson Mandela (hagati) n’abandi ba perezida bamukurikiye ku buyobozi bwa Afurika y’Epfo.

FW de Kerk wayoboye Afurika y’Epfo mu gihe cy’ivangura cya Apartheid akaba ari na we wafunguye Nelson Mandela ati: “Tata, Turakubuze ariko menya ko indangagaciro n’urugero rwiza watanze bizakomeza kutuyobora mu cyerekezo cy’Afurika y’Epfo yubahiriza ihame ryo kungana.”

Archbishop Desmond Tutu wabanye na Nelson Mandela muri bihe bikomeye yunze ati: “Dushyize umutima mu gitereko kuko akababaro ke kararangiye ariko biratubabaje.”

Mary Robinson wabaye Prezida wa Irlande, akaba ubu ari intumwa yihariye ya Ban-Ki-Moon mu Karere k’Ibiyaga Bigari yagize ati: “Urupfu rwe rwatubabaje, Turumva ko twese twabuze umuntu wacu.”

Bill Clinton wabaye Prezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ati: “Tuzahora tumwibuka nk’umuntu w’ubuntu n’imbabazi zidasanzwe, gusiga uburakari, ukaramukanya n’abanzi, ni icenga rya politiki ari ni n’ubuzima.”

Ubuzima bwa Mandela

Nelson Mandela warwanyije ivangura rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo rizwi nka “apartheid” aza no kuba na Prezida w’icyo gihugu nyuma yo gufungwa imyaka 27, yagiye mu bitaro kuva tariki 08/06/2013 arwaye indwara zo mu bihaha nyuma bigaragara ko atazakira bamujyana kurwarira mu rugo iwe.

Nelson Mandela yavukiye mu Ntara ya East Cape mu 1918, afite imyaka 26 ni ukuvuga mu 1944 yinjiye mu ishyaka ya ANC ryarwanyije ivangura rya Apartheid.

Nelson Mandela hamwe na De Kerk yasimbuye ku buyobozi bwa Afurika y'Epfo bakira igihembo cya Nobel cyahawe Mandela.
Nelson Mandela hamwe na De Kerk yasimbuye ku buyobozi bwa Afurika y’Epfo bakira igihembo cya Nobel cyahawe Mandela.

Mu mwaka wa 1962 yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’abazungu akatirwa gufungwa imyaka 5 ashinjwa guhungabanya umutekano, ariko nyuma y’imyaka 2 [1964] yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose.

Mu 1990 ni bwo yasohotse mu gihome, mu mwaka wa 1993 Mandela ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiwe Nobel. Mu mwaka wakurikiyeho, yatorewe kuba Perezida nyuma ya manda imwe arekera ubuyobozi abandi.

Mu 2000, Nelson Mandela yasezeye kugaragara mu ruhando rwa politiki kubera imbaraga nke z’izabukuru ariko mu mwaka wa 2010 yongera kugaragara kuri Televisiyo mu muhango wo gusoza igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwo se ushatse kuvuga iki? ndabaza wowe mutabaruka!ubivuze kuri iyi nkuru ya mandela cg ni ahandi ubikuye!?

mackoy yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

NKURIKIJE AMAKURU YOSE NASOMYE NASANZE ATUBAKA kdi murwanda hari iterambere!

MUTABARUKAJMV yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka