ICC yahagaritse gukurikirana ibyaha rushinja Perezida wa Kenya

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), Fatou Bensouda, yatangaje ko asubitse by’agateganyo kuburanisha Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Muigai Kenyatta, kuko nta batangabuhamya bafatika afite muri uru rubanza.

Umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Muigai Kenyatta na visi perezida we William Ruto bakurikiranyweho ibyaha birebana n’imvururu zaguyemo abantu benshi nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2007 muri iki gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umushinjacyaha mukuru wa ICC, tariki 19/12/2013, Fatou Bensouda yatangaje ko guhagarika by’agateganyo urubanza ruregwamo Perezida Kenyatta ahanini byatewe nuko nta batangabuhamya bafatika muri uru rubanza.

Uyu mushinjacyaha mukuru aragira ati: “None, nandikiye abacamanza mbasaba ko hasubikwa by’agateganyo itariki y’iburanisha ry’urubanza (ICC-01/09-02/11) turegamo Uhuru Muigai Kenyatta. Iki cyemezo cyanjye nagifashe nshingiye ku bimenyetso bimwe bidafatika.

Nk’umushinjacyaha, nkomeza guhagarara ku bikorwa ndetse n’imyanzuro byanjye ngendeye cyane ku masezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko. Iki cyemezo si ikidasanzwe. Ni mu bubasha bwanjye ndetse n’inshingano zanjye gufata ibyemezo mu gihe ibimenyetso bihindutse nkuko byagenze muri uru rubanza.”

Iki cyemezo cy’umushinjacyaha mukuru wa ICC kije nyuma yaho mu mezi abiri ashize umwe mu batangabuhamya bashinjaga Perezida Kenyatta atangaje ko ahagaritse gutanga ubuhamya muri uru rubanza.

Nyuma yaho gato, ku italiki 4/12/2013, undi mutangabuhamya nawe yiyemereye ko yatanze amakuru adahwitse mu gihe yashinjaga Perezida Kenyatta. Kugeza ubu uyu mutangabuhamya yari yarakuwe kuri liste y’abatangabuhamya muri uru rubanza.

Muri urwo rwego, umushinjacyaha mukuru Fatou Bensouda yakomeje agira ati: “Nyuma yo gukurikirana ibimenyetso n’ingaruka z’abatangabuhamya basezeye, mfashe umwanzuro wuko kugeza ubu urubanza ruregwamo bwana Kenyatta rudafite ibimenyetso simusiga bikwiye kugirango ruburanishwe. Nkeneye umwanya uhagije kugirango nkusanye ibimenyetso no kureba neza niba biha ububasha ibiro byanjye gukomeza uru rubanza.”

Uyu mushinjacyaha yakomeje atangaza ko ubushake bwa ICC bwo guharanira kugirango abarokotse ubwicanyi bwabaye muri Kenya nyuma y’amatora hagati y’umwaka wa 2007-2008 bwahuye n’ingorane nyinshi, ariko agatangaza ko we n’abashinjacyaha bafatanyije bazakomeza akazi kabo nta bwoba.

Umushinjacyaha Fatou Bensouda, yatangarije abanya Kenya ko icyemezo yafashe cyo gusubika uru rubanza, atagifashe ahubutse, ahubwo yagerageje kugaragaza ubwitonzi yagifatanye. Ati “Nzakomeza guharanira ko abarokotse amahano ya 2007/2008 bazabona ubutabera bubabereye.”

Kuva urukiko mpanabyaha rwa ICC rwatangira gukurikirana abayobozi ba Kenya, abakuru b’ibihugu by’Afurika bitandukanye bakomeje kunenga imikorere y’uru rukiko, aho barushinja ko rwibasira abayobozi ba Afrika gusa, nyamara rukirengagiza aba Perezida bo ku yindi migabane y’isi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka