Ibya M23 na Leta ya Kongo bizarangira bite?

Ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kuba agatereranzamba. Mu gihe Leta ya Congo yahakanye ko itazagirana ibiganiro n’abarwanyi ba M23, abahanga mu bya politiki bo baravuga ko ariwo muti ushobora kurangiza ikibazo.

Uko iminsi yicuma ni ko iyi ntambara igenda ifata indi sura. Ubu umutwe wa M23 uravuga ko niba ibyo usaba bikomeje kwirengagizwa, uzakomeza urugamba ndetse ugatsinda kuko ufite icyo urwanira.

Umuvugizi wa M23, Lt. Colonel Jean Mary Vianney Kazarama yagize ati «twe dufite impamvu yatumye dufata intwaro. Niba Leta ya Kinshasa itemeye ko twicara tukaganira ahubwo igakomeza kudushotora, tuzakomeza kuyirwanya kandi tuzayitsinda».

Uduce M23 yari imaze kwigarurira kugeza tariki 09/07/2012. Photo/ The Guardian.
Uduce M23 yari imaze kwigarurira kugeza tariki 09/07/2012. Photo/ The Guardian.

Iyi mirwano imaze gutuma abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo. U Rwanda rushinjwa kugira uruhare muri iyi ntambara ariko rurabihakana ndetse Leta ya Congo ivuga ko amabuye y’agaciro ariyo atera ikibazo.

M23 ngo ishobora guhindura gahunda ikagera i Kinshasa

Abagize umutwe wa M23 bavuga ko nubwo batari bafite umugambi wo kugira igice yigarurira, ibyo bita gushotorwa ngo bishobora gutuma bahindura gahunda bakarwana bakagera i Kinshasa.

Umuvugizi wa M23 avuga ko buri munsi Leta ya Congo ibashotora ndetse na MONUC imaze iminsi irasa abaturage. Ati “Niba bikomeje gutya, ni kuki tutafata Goma? kuki tutafata Kananga? ese ni iki cyatubuza gufata Kinshasa?».

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afrika iherutse kubera Addis-Abeba muri Ethiopia, umuryango wa Afrika yunze ubumwe wafashe icyemezo kivuga ko uzohereza ingabo zawo mu burasirazuba bwa Congo, ugamije kurangiza ikibazo cy’imitwe yose yitwara gisirikare harimo n’umutwe wa M23.

Ariko se, uyu waba ariwo muti nyawo ku kibazo cya Congo? Niba ari na ko biri, abasesengura ibya politiki mpuzamahanga bo barashyira imbere ibiganiro. Nubwo Leta ya Congo ihakana ko itazaganira n’abarwanyi ba M23, uyu mutwe wo ni byo usaba.

Abarwanyi wa M23 muri Rutshuru.
Abarwanyi wa M23 muri Rutshuru.

Dr Omar Kharfan, umwarimu wa politiki muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Yatangarije Kigali Today ko nta wundi muti warangiza ikibazo cy’intambara ibera muri Congo uretse ibiganiro.

Dr Kharfan avuga ko hari uburyo bubiri mu gukemura ikibazo nka kiriya; (zero-sum game na non-zero-sum game) aribwo bumwe gusa akaba ari bwo bwarangiza ikibazo.

Uburyo bwa mbere buvuze kurwanya uwo muhanganye akaneshwa ibye byose ukabitwara. Urebye ibitekerezo bimaze iminsi bitangwa, ni bwo buryo amahanga ashaka gufashamo Leta ya Congo, M23 ikaneshwa ntigire na kimwe yunguka.

Uburyo bwa kabiri (non-zero-sum) bwo busobanuye ko impande zombi zicara buri wese akagira ibyo yigomwa ariko impande zombi zikabyungukiramo. Ubwo rero ni bwo Dr Kharfan asanga bubereye Abanyekongo.

Abisobanura atya “reka tuvuge ko Leta ya Congo ibonye abayifasha, bakarwanya umutwe wa M23 ugatsindwa. Ibyo ntibishobora na gato kurangiza ikibazo, kuko ikibazo si imirwano ahubwo ni ikiyitera. Njye mbona bicaye bakaganira ariwo muti nyawo warangiza intambara ya Congo kandi buri ruhande rukabigiramo inyungu.”

Intege nke z’ingabo z’amahanga (MONUC)

Nubwo umuryango wa Afurika yunze ubumwe uherutse gufata icyemezo cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo mu gihe cya vuba, ndetse zikazahabwa inshingano yo guhashya imitwe yose yitwara gisirikare, amateka y’ingabo z’amahanga muri iki gihugu yerekana ibitandukanye n’umusaruro mwiza.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUC) zihamaze imyaka igera kuri 13 ariko aho kurangiza ikibazo cy’intambara ahubwo gikomeza gufata indi sura.

Benshi bibaza cyane ku mubare w’izi ngabo, bakavuga ko amafaranga zikoresha mu kazi kazo yakagombye kugoboka mu bindi bikorwa bifite akamaro.

Nk’uko urubuga rwa MONUC rubigaragaza, ingabo z’uyu mutwe ziri muri Congo ni 17,054, indorerezi za gisirikare ni 715, abapolisi 1,375, abakozi b’abasivile b’abanyamahanga 954, abakozi b’abasivile b’Abanyekongo 2,876 hakaba n’abakorerabushake b’umuryango w’abibumbye 612.

Ikarita ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ikarita ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu mubare w’abakozi, abasirikare n’abapolisi bose hamwe ni 23,586 bagenerwa akayabo ka miliyari imwe na miliyoni zisaga 400 z’amadolari ya Amerika buri mwaka. Uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyari zisaga 890.
Niba koko byari bikwiye kohereza ingabo z’amahanga muri Congo, kuki nibura ikibazo kitagabanutse? kuki se impunzi z’Abanyecongo zigera ku bihumbi 58 zimaze imyaka 16 mu Rwanda zitatahutse, ahubwo zikiyongeraho izindi zigera ku bihumbi 11 ziherutse guhungira mu Rwanda ubu zikaba zikambitse mu nkambi ya Kigeme ?

Ibibazo byibazwa ku kibazo cy’intambara ibera muri Congo ni byinshi. Ariko igitangaje ni uko abatanga ibitekerezo byo kugikemura badashyira imbere ijambo « imishyikirano».

Nyamara mu mwaka wa 2009 Leta ya Congo yagiranye amasezerano n’ingabo zari iza CNDP, bityo zinjizwa mu ngabo za Leta. Ni na yo yabaye intandaro yo kuvuka kwa M23, kuko abavugizi b’uyu mutwe mushya bavuga ko ibyemeranyijwe icyo gihe bitakurikijwe.

Ingabo za Afurika zaba arizo zakemura ikibazo?

Biragoye gusubiza yego cyangwa oya. Ariko igisubizo umuntu yakirebera no mu ngabo za MONUC zimaze igihe muri Congo, kuko harimo n’izo mu bihugu bya Afrika. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa ONU, Ibihugu bitanga inkunga mu mutwe wa MONUC bigera kuri 52. Muri byo 26 ni ibyo ku mugabane wa Afrika. Kuba izo ngabo zaroherejwe nk’iz’umuryango w’abibumbye byaba bizitera kudakora iyo bwabaga?

Uko byagenda kose ingabo z’amahanga zaba izituruka muri Afurika cyangwa hanze y’uwo mugabane zagiye zigira uruhare mu butumwa butandukanye hirya no hino ku isi. Aho zoherejwe muri Afurika henshi ibintu byagiye bikomeza kumera nabi intambara zigakomeza guhitana abantu benshi. By’umwihariko iza MONUC zagiye zirangwa n’imyifatire idahwitse nko gufata abagire ku ngufu, ruswa n’ibindi.

Mu gusoza iyi nkuru, umuntu yasigara yibaza ibintu bibiri. Kohereza ingabo nyinshi z’amahanga mu karere k’uburasirazuba bwa Congo ni wo muti ubereye ikibazo cya Congo? Ko abarwanya Leta bavuga ko bashaka kugirana na yo imishyikirano, ndetse bakerekana ibyo bita impamvu zituma barwana, nta na kimwe gifite ishingiro kirimo? Ibisigaye tubitege amaso.

Christian Mugunga

[email protected]

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

UMUTUNGO URI MURI KONGO NIWO AMAHANGA ARWANIRA!AMARIKA N’UBURAYI BIFITE URUHARE RUNINI MU GUKOMEZA CYANGW KURANGIRA KW’IRIYA NTAMBARA

Tres aimable yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

kabira niyumvikane m23 kuko niba babwira FDLR gutaha mu rwanda m23 yo ntibabiyibwira kuko bo bakomoka kubutaka barwaniraho

harelimana yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

My tips for the congolese government is not to accord any negosation with the Rebels. Just maintaining the point.

Amuli yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

I beleive Kabila and the so called international community (with a very low understanding of the causes of conflict in the DR congo) should seek to understand the reasons/causes of the persistent crisis and more importantly the impact of their decisions over the crisis. We are not happy to see innocent congolese dying day and night but neither are we happy to see more people dying in any neighbouring country in the near future. We pray and ask that please Europe and other non African continents manage your moves as you seek to understand the root causes for better and guided solutions if any help is to be provided.

Muhinda yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

DRC nigihugu cya ba nyekongo bose hatitaweho ururimicg umuco buri wese uhavuka akoresha, niyo mpamvu inetge nke ziri muri nyobozi yo hejuru presidence, inteko ishingamategeko etc, ikindi birengagije ko igihugu cyubakwa nabanyiracyo, kandi usenya urwe bamutiza umuhoro niko kuri, kandi kubaka igihugu nanone bikorwa na buri wese ugituye ariwe mwenegihugu, DRC nyobozi niyicare ikemure ikibazo binyuze mu biganiro naho nubwo amahanga yakwivangamo ntabwo bizakemuka nagato.

RUTERANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-08-2012  →  Musubize

Ibibazo bya RD CONGO ntabwo bikwiye kudutakariza umwanya. Niba bene byo batabyumva, murumva byakemurwa nande? RD CONGO (ZAIRE)ikikijwe n’ibihugu icyenda (9), ntabwo ihana imbibi na MALAWI.

SANGWA SEBYERA yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

DRC imeze nk’inzu itagira portail ya securit, umujura wese, niyo yaba atashaka kwiba, akabona ko arangaye gusa ahita agira impamvu zo kwiba.
Ntakintu nta kimwe kizahinduka, as long as DRC government imunzwe na ruswa(reçois).
Ari a genereation yakoranye na Mobutu, igomba kuva muri government, maze akaba promotion ya new generation ifite umutima nama wo kwiteza imbere nk’igihugu.
DRC igomba kwishyira mu mutwe ko home affairs zabo ari bo zireba mbere na mbere.
thks

zoro yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

bizuru yabaye Dr ryari??????????mujye muha umuntu title yakoreye.

yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Congo yananiwe kwicungira umutekano byageraho yitabaza amahanga reka ngire inama leta yakongo niganire na M23 bunvikane maze bahuzimbaraga maze barebeko icyobashaka baza kigeraho bitabaye ibyo natwe abakwirakwijywe hanze muma hanga tuzaharanira uburenganzira bwacu M23 tukurinyuma.

kamari yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka