Ibitero bibiri bya FDLR byahitanye abagera kuri 26 abandi 16 barakomereka

Ibitero bibiri inyeshyamba za FDLR zagabye tariki 11 na 13 uku kwezi ku baturage batuye mu duce twa Lingende na Upamando duherereye muri Kivu y’Amajyepfo, byasize bihitanye abasivili bagera kuri 26 binakomeretsa abandi 16.

Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 11 nibwo FDLR yagabye igitero cya mbere mu gace ka Lingende yica abantu 22, abandi 15 barakomereka, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Byateye uburakari abaturage batera ibirindiro by’abasirikare b’Ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye bashinzwe kubungabunga umutekano muri Kongo (MONUSCO), biri mu birometero bitatu kuko itagize icyo ikora ngo ibarinde.

Abo baturage bivanze n’abo mu mutwe wa Raia Mutomboki wiyemeje kubangamira FDLR, bateye amabuye ibirindiro bya MONUSCO biviramo abasirikare 11 gukomereka.

Amakuru aturuka muri MONUSCO avuga ko abigaragambyaga barasaga amasasu ku basirikare, nabo bitabara barasa mu kirere kugira ngo abaturage bakwire imishwaro.

Abandi baturage bafunze umuhanda Bunyakiri-Ombo, mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo kubera icyo gitero cyahitanye abantu babo.

Ikindi gitero cyagabwe na FDLR mu gace ka Upamando ya kabiri mu karere ka Masisi, abana bane batwikirwa mu nzu naho se wabo akomeretswa n’amasasu ubwo yakizaga amagara asohoka mu nzu.

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012, nabwo zishe abantu 26 zikomeretsa 13, mu bitero zagabye mu gace ka Shabunda, muri Kivu y’Amajyepfo.

MONUSCO yatangarije Xinhuanet ko muri abo basirikare barindwi bamwe bakomerekejwe n’amasasu abandi bagakomeretswa n’amabuye baterwaga n’abigaragambya. MONUSCO ivuga ko abaturage basaga 1000 bari muri iyo myigaragambyo baje bakagota ibirindiro byayo biri ahitwa Bunyiakiri bagatangira kumisha amabuye kuri izo ngabo.

Umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje ko ingabo za MONUSCO zashoboye guhosha izo mvururu kandi ko bohereje ingabo zo gufasha izari muri ako gace umutekano wako ugeraniwe. Abasirikare bakomeretse ubu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Goma.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka