Ibintu 6 bituma Afurika idatera imbere

Umugabane w’Afurika ufite ubukungu bwinshi ariko igikomeje gutera amacyenga ni uko uwo mugabane ukomeza gusigara inyuma mu iterambere ibihugu byinshi biwugize bikabeshwaho n’imfashanyo.

Nubwo kandi Afurika ikize ku butaka bunini, ubukungu bwa peteroli, amabuye y’agaciro, amashyamba manini, ibyanya by’ubukerarugendo n’imigezi ishobora gutanga ingufu z’amashanyarazi ntibiyibuza guhora mu icuraburindi no gusabiriza mu bihugu bitunzwe n’umutungo bikura muri Afurika.

Dore muri make ibintu bitandatu bituma Afurika idatera imbere; nk’uko byakusanyijwe n’umunyamakuru wa Kigalitoday, Sylidio Sebuharara:

1.Kubura ubwisanzure muri politiki

Nyuma y’uko ibihugu byinshi byo muri Afurika bibonye ubwigenge, abahise bayobora ibihugu by’Afurika ntibari bafite uburambe mu buyobozi n’umurongo mugari bifuza kunyuzamo ibihugu byabo. Bagendeye ku miyoborere abakoloni kandi yari igamije gusahura, kubasenyera ubukungu n’umuco no kubakandamiza aho kubahuza no kububakira ibihugu ku buryo buhamye.

Nubwo ibihugu by’Afurika byabonye ubwigenge, ubwigenge byahawe ntibyigeze bishobora kubukoresha ahubwo byagumye bitegereje ubushobozi ku babitegetse aho kwikura mu bibazo byatewe n’ababiyoboye mu gihe cy’ubukoloni maze bituma barushaho kubayobora bibereye mu bihugu bakoresheje imitungo bakuye muri ibyo bihugu.

2.Afurika yafashwe nk’isoko ry’ibindi bihugu byateye imbere

Umugabane w’Afurika uzwi kugira ubukungu, ntiwigeze ushobora kubukoresha mu gukurura abashoramari no gushinga inganda zikomeye ngo ushobore kugurisha ibikorwa byawo mu mahanga. Umugabane w’Afurika wafashwe nk’isoko ry’ibihugu byateye imbere aho ibikoresho by’ibanze bikurwa muri Afurika ku giciro gito nk’amabuye y’agaciro, petelori, imbaho, bigatunganyirizwa mu bihugu byateye imbere bikagarurwa gucuruzwa muri Afurika ku biciro bihenze.

Abanyafurika benshi bariga barangiza kugira ubumenyi bakigira mu bihugu byateye imbere kandi baba barigishijwe n’umutungo w’ibihugu. Afurika ihorana igihombo cy’abantu bafite ubumenyi buhambaye maze ikiyambaza impuguke zo mu bihugu byateye imbere kuko abene gihugu bakabikoze bajyanwa mu bihugu byateye imbere bashukishwa ubuzima bwiza.

3.Ubuhinzi bw’Afurika butazamuka

Nubwo guhinga bifatwa nk’umwuga udakiza mu bihugu by’Afurika, mu bihugu byateye imbere ukorwa n’abantu bifite kandi bacye kandi bagashobora gutunga ibihugu byabo.

Muri Afurika ubuhinzi buravuna kuko hadakoreshwa ikoranabuhanga ryorohereza ababukora kandi ubumenyi bukoreshwa mu buhinzi buri hasi bigatuma n’umusaruro uvamo udatanga inyungu. Benshi mu bahinzi bo muri Afurika bahinga ibibatunga aho guhingira isoko.

Kuba Abanyafurika badakora ubuhinzi nk’umwuga bituma n’ibihingwa byabo bidahabwa agaciro ku masoko mpuzamahanga bigatuma amafaranga igihugu kinjiza ataba menshi.

4.Uburezi bw’Afurika bufite ikibazo

Muri Afurika uburezi bwaho ntibujyana no kwigisha hagamije gucyemura ikibazo kiriho, ahubwo uburezi bwo muri Afurika bwigisha ubumenyi busanzwe kugira ngo umuntu yumve ko yarangije kwiga bikajyana no kubona impamyabumenyi aho kwiga hagamijwe gucyemura ikiabzo no guhanga akazi.

Iki kibazo cy’uburezi bw’Afurika butuma benshi mu biga babura akazi kuko biga mu magambo aho kwiga gushyira mu bikorwa ibyo biga, ikindi abenshi bakiga biyumvisha guhabwa akazi aho kujya kugahanga.

Abanyafurika benshi biga amasomo ajyanye n’amagambo (théories) aho kujyana n’ibikorwa (pratique et techniques) ibi bituma abiga batagira ibyo bungura ku bihugu ahubwo bongera umubare w’abadafite akazi, bakagira uruhare mu myivumbagatanyo igihe babaye benshi mu bushomeri.

5.Umutekano mucye w’ibihugu by’Afurika

Nubwo Afurika yifitiye ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage niwo mugabane ubonekaho isoko ry’intwaro n’intambara zitarangira.
Amafaranga menshi yakazamuye ubukungu bw’Afurika akoreshwa mu bikorwa by’intambara n’aho zirangiye agakoreshwa mu gusana igihugu.

Ibihugu by’umugabane w’Afurika birwaye indwara yo kutarema amahoro ku buryo burambye, nibyubatswe nyuma y’igihe kinini birasenyuka kubera inyungu za bamwe. Abayobozi b’ibihugu by’Afurika ntibagira umuco wo guharirana ubutegetsi kuko benshi bagiyeho bumva batabuvaho kugeza biteye intambara.

Umuco wo kudaharirana no kumvikana kw’abayobozi bafatwa nk’imboni z’Afurika niwo ukunze gutera intambara. Ibihugu by’Afurika birambye mu mahoro n’iterambere bibarirwa ku mitwe y’intoki kuko n’ibyari bifashwe nk’ibyamaze kugira umuco w’amahoro arambye byagaragaye ko abayobozi babyo bikubira ubutegetsi n’umutungo w’igihugu abaturage bakahazaharira.

Intambara n’imiyoborere mibi y’ibihugu by’Afurika bikomoka gu gukuraho ubutegetsi ku buryo butemewe (coup d’Etat), kwikubira ubutegetsi ababuriho batifuza kubuvamo (succession dynastique), amatora adaciye mu mucyo (élections passablement démocratiques), imiyoborere y’igitugu, imibereho mibi y’abanyagihugu, amacakubiri y’amoko, guhezanya muri politiki no gushaka ubwigenge ku duce tumwe na tumwe twiyomora ku bihugu.

6.Ruswa

Ibihugu byateye imbere bitunga agatoki umugabane w’Afurika kudatera imbere kubera ruswa iwubarizwamo. Abayobozi benshi aho gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage iyo bageze ku butegetsi barangwa no kwigwizaho imitungo bakibagirwa inyungu z’abanyagihugu.

Umugabane w’Afurika niwo uyobora urutonde rw’ibihugu birangwamo ruswa n’akarengane. Ruswa iterwa n’abayobozi batifitemo gukunda abo bayobora no kubahiriza inshingano zabo. Iyi ruswa ituma abakire barushaho gukira naho abakene bakarushaho gutindahara.

Amaraporo akorwa kuri ruswa k’umugabane w’Afurika avuga ko amafaranga menshi agera kuri kimwe cya kabili ry’ateganywa gukoreshwa muri Afurika agendera muri ruswa.

Muri Afurika, ubuyobozi bwiza sibwo butinda ku butegetsi ahubwo ubuyobozi butinda ku butegetsi ni ubufite imbaraga zo gutsikamira abo batavuga rumwe no kwitegura amatora neza bakayatsinda bibye cyangwa baguriye abaturage bakabatora atari uko babakunda ahubwo kubatinya.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho. Nk’abanyamakuru, nabasabaga kujya mugerageza mukandika neza Ikinyarwanda. Ntabwo bandika "k’umugabane w’Afurika", bandika ku mugabane w’Afurika. Ntibandika ’kabili’ bandika kabiri. L ndende ikoreshwa gusa iyo ikurikiwe n’inyajwi ya "i" ku mazina y’abantu n’ahantu gusa. Amakosa ni menshi mu nyandikire. Izi ni ingero nke mfashe. Ayo makosa kandi agaragara henshi mu nkuru zanyu. Byaba biterwa no kwihuta, byaba biterwa no kutabimenya, mwagerageza mugakosora. Ndabashimiye!

Kalihanya yanditse ku itariki ya: 12-05-2012  →  Musubize

Afrika yose niyigire ku Rwanda ibihugu bishyireho gahunda ifatika igamije kuzamura abaturage. Naho ibindi ni ugushingira ku burezi bw’abana b’iguhugu kugira ngo bagire ubuhanga n’ubumenyi bujyanye n’amasoko ku murimo

yanditse ku itariki ya: 11-05-2012  →  Musubize

good comment, iyo article ni nziza, ariko nibwira ko ku cyo wavuze ko abanyafurika bize bajya gukora mu bihugu byateye imbere, biterwa na za Leta ziba zidafite gahunda ifatika, binashobotse bashobora kubahemba neza ariko ntibajyane ubwenge bwabo hanze, nk’ubu ushobora gusanga umunyafurika akora nko mu kigo gikomeye cy’Ikoranabuhanga kandi iwabo bakeneye kuba babona icyo kigo, ariko areba amafaranga bazamuha iwabo, agahitamo kwiokorera iyo mu mahanga, ariko habayeho kubegera bamwe bashobora kwemera, bakoroherezwa mu buryo bushoboka

RWUBAKA yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka