Ibihano byafatiwe abayobozi ba M23 ni imbogamizi ku biganiro by’amahoro - Minisitiri Kiyonga

Umuhuza w’ibiganiro by’amahoro bihuje Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23, Minisitiri Crypsus Walter Kiyonga, avuga ko ibihano byafatiwe abayobozi ba M23 byabaye imbogamizi ku biganiro kuko hari n’abatemerewe kugira aho bajya kandi bagomba kwitabira ibiganiro.

Avugana n’itangazamakuru taliki 11/01/2013 Minisitiri w’ingabo wa Uganda, Crypsus Walter Kiyonga, yavuze ko ibiganiro bigamije kugarura amahoro, ubwiyunge mu banyagihugu ubwisanze n’ubutabera, ariko ngo imiryango mpuzamanaga yabangamiye ibiganiro yita ku butabera ikirengagiza ko hari n’ibindi bigomba kwigwa.

Abayobozi b’umutwe wa M23 baheruka gufatirwa ibihano byo kutemera kugira aho bajya ni Jean-Marie Runiga Lugerero umuyobozi w’umutwe wa M23 igice cya politiki hamwe n’uwitwa Eric Badege.

Zimwe mu ntumwa za M23 ziri mu biganiro bizihuje na Leta ya Congo i Kampala.
Zimwe mu ntumwa za M23 ziri mu biganiro bizihuje na Leta ya Congo i Kampala.

Minisitiri Crypsus Walter Kiyonga avuga ko abafata ibihano bagombye gukorana n’abayoboye ibiganiro kugira ngo bitazamo agatotsi «guhora havugwa ibihano kandi ababifatirwa bafite uruhare n’ubushake mu kwitabira ibiganiro ni ukubangamira ibyo twifuza kugeraho».

Minisitiri Crypsus Walter Kiyonga avuga ko umuryango w’abibumbye wasabiye ibihano abayobozi ba M23 wagombye gukorana n’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL) uri gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye ubarirwa muri Congo kuruta uko uri gufata ibyemezo nko kohereza indege zitagira abazitwara (drones).

Icyemezo cyo kohereza indege zidafite abazitwaye ni icyemezo cyafashwe n’umuryango w’abibumbye, u Rwanda rutaranye na Congo rusaba ko mbere yo koherezwa habazwa kugaragazwa icyo zizaba zigiye gukora n’imikoreshereze yazo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka