Ibiciro by’inzoga byazamutse mu Burundi

Kuva kuwa kane tariki 26/07/2012, uruganda rukora ibinyobwa mu Burundi (BRARUDI) rwazamuye ibiciro by’ibinyobwa.

Uretse ibinyobwa nka Fanta byazamuweho amafaranga mirongo itanu ku icupa, ibinyobwa bimwe bimwe byongereweho amafaranga agera kuri 15 cyangwa 20 ku ijana. Inzoga ziva hanze y’u Burundi nka Mutzig ituruka mu Rwanda yo yazamutse ku kigereranyo cya 31%.

BRARUDI ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryaturutse ku kuba imisoro yariyongereye ku binyobwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rigena ingengo y’imari u Burundi buzakoresha muri uyu mwaka.

Uruganda rwa BRARUDI rukomeza ruvuga ko ibiciro by’ibikoresho by’ibanze yifashisha mu gukora izi nzoga nabyo byazamutse.

Abaturage bo mu murwa mukuru wa Bujumbura batangarije BBC ko bafite impungenge ko n’ibiciro by’ibiribwa bishobora kwiyongera.

Ibiciro by’ibinyobwa mu Rwanda naho biheruka kuzamuka muri Nyakanga 2011, aho BRALIRWA yatangaje ko iri zamuka ryari rishingiye ku kiguzi cy’ibyo urwo rugamba rukoresha byahenze ndetse n’igiciro cy’ubwikorezi cyakomezaga kuzamuka.

Icyo gihe Primus iri mu icupa rya 72 cl yavuye ku mafaranga 600 ijya kuri 700 y’u Rwanda, mu gihe Mutzig nini (65 cl) yo yashyizwe ku mafaranga 900 ivuye kuri 800.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

DUSOME dOUCEMENT!!!!!!!!

Day-1 yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Mana weeeeeeeee !!!! noneho ndanywera hee koko !!!
Ubanza ngiye noneho kugya nerekeza i Bugande kabisa kuko ndumva ,ari mu Rwanda,byarazamutse,ari i Burundi,Birazamutse !! so nsigaje kugya i Bugande kabsia kuko ndumava ari ho honyien hasigaye inzoga ziri kubiciro byo hasi muri aka karere.

MANA umbe hafi kabisa.

Charles yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka