Goma: Uwaje ayoboye abapolisi basimbuye M23 yishwe

Majoro Bertin Chirumana waje ayoboye Polisi yaje gucunga umutekano mu mujyi wa Goma taliki 31/11/2012 ubwo ingabo za M23 ziteguraga kuva muri uyu mujyi yatoraguwe yishwe arashwe amasasu arenga 9 aho yari atuye taliki 15/12/2012 .

Ubuyobozi bwa Polisi yo mu mujyi wa Goma buvuga ko bumaze gufata ucyekwaho kumurasa akaba akibazwa kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye amurasa n’ababa bari bafatanyije nawe muri uyu mugambi.

Ikibazo cy’umutekano mucye mu mujyi wa Goma kiyongereye kuva ubwo imfungwa zirenga 1000 zo muri gereza ya Munzenze zafungurwaga na bamwe mu barinzi bayo taliki 18/11/2012 ubwo M23 yari hafi gufata umujyi wa Goma.

Imfungwa zafunguwe zateye ibibazo cy’umutekano mucye w’ubujura kuko kuva taliki 01/12/2012 hamaze kuraswa abajura barenga icumi bari mu bikorwa byo kwiba mu mujyi wa Goma.

Nubwo umujyi wa Goma wagarutsemo abapolisi n’abasirikare ba Leta abaturage bavuga ko batizeye umutekano, bigatuma umubare wabakomeza kuva mu mujyi wa Goma biyongera berekaza Bukavu.

Abapolisi baje gucunga umutekano muri Goma taliki 31/11/2012.
Abapolisi baje gucunga umutekano muri Goma taliki 31/11/2012.

Mu ijambo Perezida Kabila yavugiye imbere y’inteko ishingamategeko taliki 15/12/2012 yashishikarije urubyiruko kujya mu gisirikare kugira ngo barengere ubusugire bw’igihugu cyabo.

Taliki 16/12/2012 nabwo umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, yatangarije itangazamakuru ko hacyenewe urubyiruko rwinjira mu gisirikare ruri hagati y’ibihumbi 45 kugera 60, ariko benshi mu rubyiruko ntibabyitabira, bakanenga ko igisirikare cya Congo kidahemba ndetse abasirkare ntibitabweho n’imiryango yabo.

Ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko mu gisirikare rufite imyaka 18-25 muri kivu y’amajyaruguru, Colonel Mwicho Wabateyi, yatangaje ko mu kwezi kwa cumi yinjije urubyiruko 500 gusa abandi benshi ngo banze kwitabira icyo gikorwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka