Goma: Abaturage bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gutwika abantu bakabarya

Abatuye umujyi wa Goma batangiye kuba mu bwoba nyuma y’aho abantu bagera ku munani bamaze gutwikwa bashinjwa ibikorwa by’ubujurua kuko ubuyobozi budashobora kubafunga. Urubyiruko nirwo rukaze muri ibyo bikorwa, kubera ijambo Perezida Joseph Kabira aherutse kuvuga.

Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko tariki 15/12/2012, Perezida Kabila yahamagariye urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kwicungira umutekano. Nyuma y’aho mu mujyi wa Goma hatangiye kugaragara ibikorwa bya kinyamaswa birimo gutwika abantu bakabarya.

Icyo gikorwa mu gace kitwa Katoyi cyatunguye abantu benshi, kuko nyuma yo gutwikwa hari n’ababariye ahitwa Majengo.

Rumwe murubyiruko rwo mu mujyi wa Goma.
Rumwe murubyiruko rwo mu mujyi wa Goma.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Mishaba kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012, Kibirando ukuriye inama y’igihugu y’urubyiruko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavuzea ko urubyiruko rutagombye gukora ibikorwa nk’ibyo.

Yemeje ko byakozwe kubera kubura ubutabera bw’ukuri kandi inzego z’umutekano zihari, akavuga ko ibikorwa byakozwe birenze ibikorwa bya muntu.

Abaturage bakavuga ko abatwitswe ari abajura bari barafungiwe muri gereza ya Munzenze, bafunguwe ubwo umujyi wa Goma wafatwaga n’ingabo za M23. Ariko hari n’abemeza ko abatwitswe ari abari barafunzwe bacyekwaho gukorana na M23.

Gereza ya Munzenze yari isanganywe abagororwa bagera ku 1.700 ariko muri bo abagera kuri 700 bari abasirikare kandi bafungiwe ibyaha by’ubujura n’ubugizi bwa nabi.

Kuva izo mfungwa zafungurwa ndetse n’ingabo za M23 zikava mu mujyi wa Goma, ibikorwa by’ubujura n’ubwicanyi birakomeje aho n’uwaje ayoboye Polisi yasimbuye ingabo za M23 gucunga umutekano yishwe arashwe n’umwe mu bahoze mu gisirikare cya Leta.

Tariki 18/12/2012, Banki mpuzamahanga BIAC yakoreraga mu mujyi wa Goma yibwe miliyoni y’amadolari n’abantu bateze imodoka yari iyavanye ku kibuga cy’indege, bakayirasa bakica umupolisi wari uyiherekeje n’umushoferi.

Bamwe mu bagize uruhare muri ubwo bujura bakaba bafatiwe mu Rwanda, abandi bafatirwa mu mujyi wa Goma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birarenze muba congolais harimo inyamaswa ziruta izishyamba none se twavuga ko ayo ari Amazombies cyangwa ni abahanzweho ni myuka mibi gusa twifate haricyo tubarusha ndibwira ko uretse interahamwe kino gihe nta muntu warya undi tubifate nkicyaha gikomeye kurusha ibndi ! mbega aho isi igeze jye mbona M23 barawanya ariyo yonyine ishobora gushyira ORDRE hariya hantu naho ubundi baramarana peeeeeeeeeee!

dodo yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Bihangane kabisa nta kundi

yanditse ku itariki ya: 22-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka