FDLR yishe abantu barindwi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zifatanyije n’umutwe wa Maï-Maï Nyatura zishe abantu barindwi abandi barindwi barakomereka mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 15/07/2012 mu gace ka Nyaluchangi mu karere ka Ufamandu 1 muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuwa gatanu tariki 13/07/2012, Inyeshyamba za FDLR zatwitse amazu 75 mu gace ka Kachukano. Umuyobozi w’ako gace yemeje aya makuru anongeraho ko FDLR ifite ingeso yo kwiba ibintu by’abaturage yarangiza ikabatwikira amazu; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Mu cyumweru gishize kandi, FDLR yishe abaturage babiri babashinja gukorana n’umutwe wa M23 urwanya leta ya Kongo.

Inyeshyamba za FDLR kandi zateye umudugudu wa Nyampumbulu basahura ibintu binyuranye bw’abaturage banatwara abagabo 11 bikoreje ibyo basahuye mu baturage maze basubira mu ishyamba; nk’uko Radio Okapi ikomeza ibitangaza.

Muri ako karere haravugwa umutekano muke uterwa n’umutwe wa Raia Mutomboki washyizeho bariyeri basabiraho ibyangombwa. Ibyo bikorwa ku bwumvikane bwabo n’umuyobozi w’ako gace.

Kuva imirwano yatangira hagati ya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na M23, inyeshyamba za FDLR zabonye umwanya wo kwisuganya no kongera kubyutsa umubano na Leta ya Kongo-Kinshasa ziyifasha kurwanya M23.

Uyu mubano ushimangirwa n’ibaruwa yanditswe tariki 19/06/2012 na Guverineri w’intara ya Kivu, Julien Paluku asaba umuryango wa UN ushinzwe kugarura umutekano muri Kongo (MONUSCO) kubafasha gutwara abantu 8 harimo Nzabonimpa Joseph na Murego Faustin bombi bashinzwe guhuza ibikorwa bya FDLR mu bihugu by’iburayi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka