DRC: Urubanza rw’abasirikare bakurikiranyweho kwiba no gufata ku ngufu rurakomeje

Abasirikare 39 ba Congo bakurikiranyweho ibyaha byo gufata kungufu abagore n’abakobwa mu gace ka MINOVA mu mwaka wa 2012 ubwo bari bamaze kwirukanwa n’ingabo za M23 mu mujyi wa Goma na Sake. Benshi bavuga ko babikoze mu buryo bwo gushakamo ibyishimo kuko bari bamaze gutsindwa ndetse nta biribwa babona bihebye.

Taliki 5/12/2013 nibwo uru rubanza rwongeye gukomeza ku nshuro ya kabili abasirikare bose uko ari 39 bakaba bagejejwe imbere y’urukiko harimo bamwe mub asirikare bakuru baregwa nka Col Kalumba, Col Chirimwami, Lt Moïse, Sgt Momêle n’abandi.

Urukiko rwatangiye rwumva umushinjacyaha avuga ko aba basirikare baranzwe n’ibyaha by’ubujura, gufata ku ngufu n’ibyaha by’intambara ubwo bari Minova, ndetse ubushinjacyaha bukaba bwahamagaje abatangabuhamya nabo bakaba bagaragajwe mu rukiko kugira ngo bashobore gutanga ubuhamya.

Abasirikare ba FARDC baregwa ibyaha byo gufata ku ngufu ubwo bwari bagejejwe mu rukiko.
Abasirikare ba FARDC baregwa ibyaha byo gufata ku ngufu ubwo bwari bagejejwe mu rukiko.

Urubanza ruri kubera mu mujyi wa Goma mu nyubako yahoze ari urusengero ahitwa Saint Joseph ku isaha ya 11h45 akaba aribwo rwari rutangiye rukurikiranwa n’intumwa za MONUSCO, Amerika hamwe n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu yagaragaje iki kibazo.

Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Hervé Ladsous, asura Goma taliki 4/12/2013 yari yasabye ko abakoze ibyaha byo gufata ku ngufu abagore ku ngufu bashyikirizwa ubutabera.

Habarurwa abagore barenga 140 bafashwe ku ngufu n’ingabo za Congo, uretse abakoze ibyaha na bamwe mu babakuriye batawe muri yombi nyuma y’uko umuryango w’abubimbye hamwe n’imiryango mpuzamahanga isabye Leta ya DRC gukurikirana abakoze ibi byaha.

Umwe mu byamamare mu gukina filime, Angelina Jolie, hamwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’ubwongereza basuye igihugu cya Congo kubera ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore aho batangaje ko byakoze nk’intwaro mu gihe cy’urugamba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka