Dr. Denis Mukwege yatahutse muri Kongo avuye mu buhungiro mu Bubiligi

Dr. Denis Mukwege wamenyekanye ku isi kubera uruhare agira mu gufasha abagore bafashwe ku ngufu mu Ntara ya zombi za Kivu, yagarutse muri Kongo-Kinshasa nyuma yo guhungira mu Bubiligi mu Kwezi kw’Ukwakira 2012.

Uyu muganga wayoboraga ibitaro by’ikitegererezo by’i Panzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yahunze umujyi wa Bukavu igitaraganya nyuma yo guterwa iwe n’abantu batazwi bashaka kumwica ariko Imana igakinga akaboko.

Itahuka rya Mukwege ryagizwemo uruhare na MONUSCO, imwizeza ko izakora ibishoboka byose ikamurindira umutekano; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Dr. Denis Mukwege.
Dr. Denis Mukwege.

Intumwa yihariye ya Ban-Ki-Moon muri Kongo-Kinshasa, Roger Meece avuga ko bishimiye kugaruka kwa Dr. Mukwege kuko bigaragaza ubushake bwo gufasha abagore bugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’imitwe yitwara gisirikare n’Ingabo za Kongo (FARDC).

Yagize ati: “Icyemezo cya gitwari cya Dr. Mukwege cyo kugaruka nyuma yo guterwa iwe tariki 25/10/2012 bigaragaza umuhate n’ubwitange bwo gufasha abagore b’inzirakarengane bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina umunsi ku wundi muri iyo ntara.”

Roger Meece yizeza ko bazafasha polisi n’igisirikare cya Kongo kugira ngo abagize uruhare mu gitero yagabweho batabwe muri yombi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka