CEPGL irashishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byubaka amahoro n’umutekano

Ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) urahamagarira urubyiruko rwo muri uyu muryango kwitabira ibikorwa byubaka amahoro n’umutekano aho kwihugiraho kubera ibibazo by’ubukene byatuma rwishorwa mu bikorwa by’imitwe yitwaza intwaro.

CEPGL isanzwe yita ku bikorwa by’ubukungu bishobora gufasha abatuye akarere kwiteza imbere hagendewe ku ngufu z’amashanyarazi, ubushakashatsi mu buhinzi hamwe no gutunganya imihanda ihuza ibihugu.

Umuryango wa CEPGL watangije gahunda yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu kubaka ibikorwa by’amahoro n’umutekano aho kwihugiraho kubera ibibazo by’ubukene byatuma ishoborwa mu bikorwa by’imitwe yitwaza intwaro.

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa CEPGL n’impugucye zituraka mu bihugu bigize uyu muryango tariki 04/06/2013 byagaragajwe ko imishinga yakozwe muri 2012 hari uruhare yagize mu guhuza urubyiruko no kurufasha kubaka amahoro.

Abayobozi ba CEPGL bungurana ibitekerezo ku byateza imbere urubyiruko.
Abayobozi ba CEPGL bungurana ibitekerezo ku byateza imbere urubyiruko.

Mu mwaka wa 2012 urubyiruko rwakozwe ibikorwa birwanya isuri, kubaka ibibuga by’imikino no kubaka inyubako no gusura ibikorwa rwakigiraho mu kwishingira imishinga bikorerwa mu bihugu byose bigize CEPGL (Rubavu mu Rwanda, Bukavu muri Congi na Kirundo mu Burundi).

Liliane Gashumba, umuyobozi wungirije muri CEPGL ushinzwe ubukungu avuga ko ibikorwa byakozwe 2012 byagaragaje ko urubyiruko rushobora gukorera hamwe kandi rukitandukanya n’amacakubiri yaranze kano karere ahubwo rukagira imibanire myiza. Ibi nibyo Ambasade y’u Bufaransa iheraho ivuga ko izakomeza gufasha ibi bikorwa byubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Muri uyu mwaka wa 2013 urubyiruko ruzaganirizwa ku bumwe runigishwe imyuga irufasha kwihangrira imirimo, aho byemezwa ko abazashobora kwitabira ibi bikorwa bazajya bahabwa ibikoresho baheraho mu gukora imyuga bigishijwe.

Nsanzurwanda Epimaque ushinzwe gahunda y’umutekano, amahoro n’imiyoborerere myiza muri CEPGL avuga ko ubu ingengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa by’urubyiruko yiyongereye ikava ku mayero ibihumbi 110 ikagera ku bihumbi145 kugira ngo ibikorwa bishobore kwiyongera urubyiruko ruhurizwe mu kubaka amahoro aho kwishoha mu bikorwa birwangiza.

Bamwe mu bitabiriye inama nyungurana ibitekerezo ku byateza imbere urubyiruko muri CEPGL.
Bamwe mu bitabiriye inama nyungurana ibitekerezo ku byateza imbere urubyiruko muri CEPGL.

Ibihugu bigize umuryango wa CEPGL byakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaza intwaro, imyinshi ikaba ikoresha urubyiruko rudafite ubushobozi ikarushobora mu ntambara n’amakimbirane kubera kurufatirana n’ubukene.

Ibi bikorwa CEPGL iteganya gukora mu rubyiruko bigamije kurwongerera ubushobozi butuma rutihugiraho ahubwo ruhugira mu mirimo ruharanira amahoro azarufasha guteza imbere ibikorwa rushoramo amaboko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kubaka ubushobozi bw’urubyiruko niryo fatizo ryiza ryo kuzamura ubukungu n’iterambere ry’akarere k’ibiyaga bigari, urubyiruko nizo mbaraga zigihugu ndetse akaba ari narwo rufite ingufu z’ejo hazaza, ibi rero nibyo bikwiye kwitabwaho kugirango abayobozi bateze imbere urubyiruko.

blaise yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

urubyiruko akanshi nirwo rugira uruhare runini mu kungabunga umutekano cyangwa se guteza imvuru, igihe cyose urubyiruko rufashe iyambere mu gushaka amahoro ntawashidikanya ko amahoro yaboneka, nibyo byifuzwa rero muri aka gace k’ibiyaga bigari kugirango amahoro agaruke, urubyiruka rukwiye kuba urwambere mu gutera intambwe.

bosco yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka