Bukavu: Amazu yagwiriye abantu batandatu bahasiga ubuzima
Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 03/01/2013, yahitanye abantu 6 i Bukavu muri Kongo ubwo amazu batuyemo yagwaga akonkobotse ku misozi ihanamye akagwa mu mugezi wa Rusizi.
Intandaro yo kugwa kw’ayo mazu ibituruka ku miturire idahwitse kuko yari yubatse ahantu hadakwiye kubakwa kandi nta na fondasiyo ayo mazu yari afite.
Kikuni Francine na mugenzi we Ziharirwa batuye mu mujyi wa Bukavu batangaza ko bababajwe n’ababo bitabye Imana ndetse ngo bakaba bifatanyije n’imiryango yabuze ababo.
Gusa ngo nubwo abo aribo bihereyeho ngo n’abandi ntibaraye kuko abantu benshi bubatse amazu kuri iyo misozi akaba ari muri urwo rwego basaba Guverinema y’icyo gihugu kuvugurura imiturire abantu bakimurwa ahadakwiye gutugwa kugira ngo barengere ubuzima bw’abantu.
Abaturage bajya kubaka amazu mu misozi kubera ko umujyi wa Bukavu utuwe n’abantu benshi ku buryo kubona ahandi bubaka byaba ari ingorabahizi.
Ntitwabashije kubona abayobozi b’aho abo baturage batuye kugirango tumenye niba hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
cyakora kugira abategetsi nkaba congo nukurigusha,ahubwo ayo mazu yatinze guhirima iyo witegereje uko yubatse naho yubatse ubwabyo n’ibintu biteye ubwoba ahubwo nta nubwoba abacongoman bagira ,bavoma rusizi bakazamukana ijerekani y’amazi yuzuye no hejuru ubona nta bwoba ,igihugu cyabo ni kinini barebe uko bimura abo baturage naho ubundi barashira da.