Angola igiye gusimbura Uganda ku buyobozi bw’ingabo za ICGLR muri Congo

Itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’igihugu cya Congo (EJVM) ryaba rigiye kubona umuyobozi mushya nyuma y’amezi umunani uwari akuriye izi ngabo Gen Muheesi Geoffrey ukomoka mu gihe cya Uganda yirukanywe n’igihugu cya Congo kubera kutumvikana ku bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za M23.

Gen Muheesi wirukanywe na leta ya Congo imushinja kuba inshuti yihariye ya M23 n’u Rwanda, intandaro ikaba yarabaye ko Gen Muheesi Geoffrey yasabye Leta ya Congo gushyira imbere ibiganiro na M23 kuruta uko yashyiraga imbere intambara.

Itsinda rya ICGLR n'Angola ryakirwa na Guverineri Paluku mu mujyi wa Goma.
Itsinda rya ICGLR n’Angola ryakirwa na Guverineri Paluku mu mujyi wa Goma.

Taliki ya 12/4/2014 umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru yakiriye itsinda rikorera mu buyobozi bw’umuryango wa ICGLR (Conférence Internationale sur la Région de Grands Lacs) rije kureba imiterere ya Kivu y’amajyaruguru kugira ngo hoherezwe umuyobozi uzayobora itsinda rya EJVM (Extended Joint Verification Mechanism) ugomba gukomoka mu gihugu cy’Angola.

Kuba igihugu cy’Angola kigiye kohereza uyobora ingabo za EJVM ngo byaba biterwa n’uko ubu umuyobozi w’umuryango wa ICGLR ari perezida w’Angola, naho uwari usanzwe ayobora izi ngabo ariko wirukanywe yavaga mu gihugu cya Uganda kuko icyo gihe umuyobozi wa ICGLR yari perezida Museveni wa Uganda.

Itsinda rya ICGLR n'Angola ryakirwa na Guverineri Paluku mu mujyi wa Goma.
Itsinda rya ICGLR n’Angola ryakirwa na Guverineri Paluku mu mujyi wa Goma.

Umunyamabanga wa ICGLR Prof. Alphonse Ntumba Luaba avuga ko iri tsinda mu gihugu cya RDC rigira uruhare mu gukumira amakimbirane no gukurikirana igikorwa cyo kugarura amahoro, cyane cyane muri Kivu y’amajyaruguru ahashyizwe imbaraga mu guhashya imitwe yitwaza intwaro.

Mu nama y’abayobozi b’ibihugu bigize ICGLR iheruka kubera muri Angola Perezida w’Angola yasabye ubufatanye n’abayobozi bagize uyu muryango guhashya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano mu karere aho myinshi yagaragaye mu gihugu cya RDC harimo na FDLR iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gen Muheesi n'ingabo yari ayoboye atarirukanwa na Leta ya Congo.
Gen Muheesi n’ingabo yari ayoboye atarirukanwa na Leta ya Congo.

Gen Muheesi ukomoka muri Uganda yayoboye ingabo za EJVM kuva mu mwaka wa 2012 aho yaherewe ubuyobozi mu mujyi wa Goma agomba kuyobora itsinda ry’ubugenzuzi rigizwe n’abasirikare bakuru 24 bo mu bihugu 11 bigize ICGLR bakora igenzura ry’imipaka mu gushaka umuti wo gukemura amakimbirane arangwaga hagati ya Congo n’ibihugu biyikikije.

Nubwo ashinjwa kuba yaravuganiraga M23, Gen Muheesi Geoffrey niwe wagize uruhare mu gusaba M23 kuva mu mujyi wa Goma ikajya ku bilimetero 15 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka